Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uru Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abategetsi batagira umutima wa kimuntu- Hon. Mukabalisa

Sunday 22 April 2018
    Yasomwe na

Yatangaje ibi, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, ku wa 21 Mata 2018, kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango ukaba warabereye ku rwibutso rwa Murambi rushyinguyemo mibiri irenga ibihumbi 50 y’abazize Jenoside yakore Abatutsi 1994.

Hon. Mukabalisa avuga ko u Rwanda iyo ruza kugira abayobozi beza mbere ya 1994, jenoside itari kubaho, ati “Uru Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abategetsi batagira umutima wa kimuntu, baranzwe n’urwango bashishikariza abo bayoboye kwangana no kwica bagenzi babo b’Abatutsi”.

Yakomeje avuga ko ari ngombwa no kwibuka n’amateka meza yaranze abagize uruhare rwo kurokora Abatutsi bicwaga, mu gihe abateguye bagashyira mu bikorwa Jenoside bari bafite intego yo kubamara.

Ati “Ntitugomba kwibuka amateka mabi yonyine , tujye twibuka n’amateka meza yaranze abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside”.

Yasabye abaturage ba Nyamagabe gukomeza kubungabunga no kwita ku rwibutso rwa Murambi kugira ngo rukomeze kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri irenga 50000 y’abazize Jenoside yakore Abatutsi 1994, rukaba ari rumwe muri enye ziteganywa kuzashyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.

Urwibutso rwa jenoside rwa Murambi

Hon. Mukabalisa ashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri irenga 50000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Hon. Mukabalisa avuga ko jenoside yabaye kubera ubuyobozi bubi bwariho mbere ya 1994

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru