Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko baheze mu rujijo ku ikorwa ry’umuhanda Base-Kirambo-Butaro bemerewe na Perezida Kagame, uyu muhanda watangiye kubakwa kuva mu mwaka 2016 ariko ibikorwa bihagarara muri 217, bakibaza amaherezo y’igihe uzubakirwa bikabayobera.
Ibi babitangarije Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere.
Abenshi mu bakoresha uyu muhanda bashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubigiramo urahare rwo kuba uyu muhanda udakorwa kandi bawukoresha bajyanye imyaka ku masoko, bakaba bakomeje gusaba ko imirimo yo gukora uyu muhanda yasubukurwa.
Bahujimihigo Tresphore yagize ati, "Ubu dusigaye tubura uburyo tugeza imyaka yacu ku masoko, umuhanda wari watangiye gukorwa muri 2016, hanyuma baza guhagarara, none umuhanda wabaye ibinogo, ntiwacamo n’igare ritwaye imyaka. Mutubarize igihe bazawukorera kuko twaheze mu rujijo."
Alphonse ni umuturage twasanze muri uyu muhanda, nawe yavuze ko babonye uyu muhanda ukoze neza ubuzima bwabo bwarushaho kugenda neza kuko byajya biborohereza kugeza imyaka ku isoko ndetse bakawunyuramo ntakibazo.
Yagize ati, "Urabona ko aho bawusubikiye wazambye, kandi tubonye umuhanda muzima byatworohera kugeza iyi myaka ku isoko. Kubwa Meya Sembagare uyu muhanda wa Base-Kurambo-Butaro imirimo yo kuwukora yari yatangiye ariko dore imyaka irenga umunani imirimo yarahagaze, ubu se abaturage turazira iki koko? Uyu muhanda kandi wakabaye udufasha cyane ariko ubu ntiwanyuramo utwaye igare, huzuyemo ibinogo."
Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madame Uwanyirigira Marie Chantal yari amaze kongera gutorerwa kuyobora aka karere yari yijeje abaturage ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa, byanaba ngombwa kikagezwa ku zindi nzego zisumbuye ariko hakomeje kwibazwa amaherezo y’iki kibazo.
Ni kenshi Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’Intara y’Amajyaruguru bakunze kuvuga ko uyu muhanda wakagombye kuba waramaze gukorwa, ariko iyo gahunda ikomwa mu nkokora no kuba Kompanyi ya( NPD) isanzwe ikora imihanda mu Rwanda yari yaratangiye imirimo yo gutunganya uyu muhanda Base-Kirambo-Butaro ariko iyo mirimo ikaza guhagarara mu mwaka wa 2017, ku mpamvu byavuzwe ko zatewe n’amafaranga yabaye make. Ibyakurikiwe n’uko Leta yahise itangira gushakisha indi sosiyeti ikomeza iyo mirimo kugeza magingo aya abaturage bategereje ikizakorwa.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza kuri iki kibazo kimaze kuba agateranzamba maze ku murongo wa telefone ngendanwa Umuyobozi w’Akarere ntiyabasha gufata telefone kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru
Uyu muhanda Butaro-Kirambo-Base wagombaga kuba ureshya na Km 63 ndetse
bikaba byari byarateganyijwe ko uzashyiramo kaburimbo ubuhahirane bugakomeza.















