Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Umuhanda warangiritse babura uko bageze umusaruro ku isoko

Wednesday 15 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Burera batangaje ko bifuza gusanirwa umuhanda Gahunga-Gitovu ugana ku karere ka Burera bikaborohera kugeza umusaruro ku isoko, bikorohera na bamukerarugendo bajya ku kiyaga cya Twin-lakes.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Gitovu anyuze muri uwo muhanda utoroheye abagenzi cyane muri ibi bihe by’imvura.

Umwe muri aba baturage witwa Mukanoheli Olive, yavuze ko uyu muhanda ukozwe byagabanya igiciro ku rugendo ku batega batega moto ndetse n’ubuhahurane bwakoroha.

Ati: "Turifuza ko badukorera uyu muhanda, moto ziraduhenda kubera ko wangiritse kandi kugeza umusaruro ku isoko ntabwo bitworohera; bimaze igihe kirekire abayobozi bavuga ko bazawukora, kuva Meya Sambagare Samuel yagenda byakomeje kuvugwa ariko amaso yaheze mu kirere."

Undi mugenzi twasanze muri uyu muhanda yagize ati: "Murabona ko uyu muhanda ukoreshwa cyane, abagiye ku karere ka Burera bose bakoresha uyu muhanda, abavuye Musanze baje kureba ibyiza Nyaburanga birimo ibiyaga bya Twin-lakes bose bakoresha uyu muhanda, turasaba ko bawudukorera ndetse natwe tukishima."

Munyeshyaka Alphonse twamusanze mu murenge wa gahunga, akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto nawe yashimangiye ko bibagora gukoresha uyu muhanda bagasaba leta n’abafite mu nshingano gukora imihanda kuwukora.

Ati:"Nkubu njye nkora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto ariko kuvana umugenzi hano nkoresheje uyu muhanda yenda agiye ku karere dukoresha amasaha menshi, mu gihe ukoze neza byaba ari ukunyerera, tukihuta ariko harimo ibisimu, moto zacu zirangirika mbese mudukorere ubuvugizi tubone umuhanda muzima."

Aba baturage bakomeza bavuga ko hari abarara mu nzira iyo bagiye nko gushaka serivisi ku Karere ka Burera bitewe n’uyu muhanda wa Gahunga-Gitovu, bagasaba ubuyobozi bw’Igihugu kubafasha bakabona umuhanda mwiza utarimo ibinogo.

Mu mwaka ushyize wa 2022 Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko uyu muhanda urimo gukorerwa inyigo kugira ngo ukorwe, ku bufatanye na N’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), yari yemeje ko bazashyiramo laterite na rigori.

Icyo gihe yagize ati: "Mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka, turimo gukora ku buryo twawukora mu buryo bwa kaburimo iciriritse kandi turimo gukora inyigo kugira ngo tube dushyizemo laterite no gukora amarigori. Mu ngengoy’imari y’Akarere dufite uyu mwaka twateganije amafaranga yo gukora inyigo yawo kandi isoko ryaratanzwe dutegereje ko nyuma minsi irindwi hakorwa ubugenzuzi bwa nyuma (Final evaluation)."

Kuva yatanga iri sezerano ku munyamakuru watumwe n’abaturage, nta kindi cyongeye gukorwa kuri uyu muhanda nyamara abawukoresha bo bahora biyongera.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru