Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Burera: Umurenge wabeshye umuturage kumuha isakaro none inzu igiye kumugwaho ataribonye, abayobozi ntacyo bashaka kubivugaho

Thursday 24 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu mudugudu wa Gikora, mu murenge wa Kinoni akarere ka Burera hari umuryango wa Nyamvura Esperance ubayeho mu buzima bwa mbarubukeye, kubera imvura ibanyagira buri munsi, avuga ko ubuyobozi bwamusabye gushinga inzu bumwemerera isakaro ry’amabati none ibiti by’igisenge byamusaziye hejuru akiyategereje.

Ubwo Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga muri uyu mudugudu yasanze umuryango wa Nyamvura Esperance, ubayeho my buzima bugoye cyane ko uri mu kiciro cya kabiri cy’Ubidehe, bikiyongeraho ko urara munsi y’igisenge kiva kuko isakaro ry’amabati yabasaziyeho, iyo imvura iguye ibaruhukira ku mutwe.

Mu kiganiro yagiranye na mamaurwagasabo Nyamvura Esperance yadutangarije ko yigeze gusabwa n’ubuyobozi bw’umurenge gushaka ibiti noneho agashaka uburyo ahanika inzu agahabwa amabati none amaso yaheze mu kirere.

Yagize ati "Nasabwe n’umurenge wa Kinoni gushaka ibiti noneho baramubwira ngo bazampa amabati ariko amaso yaheze mu kirere; none urabona ko turara hanze, imvura iratunyagira, mudukorere ubuvugizi, dore ibiti byatangiye kubora."

Akomeza avuga ko yabaga mu gihugu cya Uganda hanyuma aza kubyarana n’umugabo baza gutandukana kugeza ubu uyu mubyeyi nta mugabo afite, abana n’abana be batatu muri iyi nzu.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko Nyamvura Esperance byibuze abonye aho gukinga umusaya yabaho, we n’abana be kuko azi guca inshuro.

Sendegeya, umwe mu baturanye yagize ati" Byibuze abonye aho gukinga umusaya Leta yaba imugiriye neza rwose, natwe iyo imvura iguye turamuhangayikira pe, dore n’ibiti yasabwe guhanika byamaze gusaza nibarebe uko bamugenza rwose."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo, tuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage atubwira ko ari mu nama kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Twagerageje kandi guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinoni ntiyabasha kutwitaba kugeza ubwo twamwoherereje ubutumwa bugufi, amaze kumenya ko ari nimero y’umunyamakuru yahise akupa telefone ngendanwa ye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru