Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Burera: Urubyiruko runanizwa gukora rukigira mu rusimbi

Thursday 8 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda baravuga ko basabwa amafaranga 5000 ya buri munsi ku bashaka kujya gukora hakurya bayabura bakirirwa bikinira urusimbi.

Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yasanze uru rubyiruko rugandagaje mu nyubako y’isiko ryo ku mupaka wa Burera ridakorerwamo rukina urusimbi.

Mu gahinda kenshi, aba basore bavuga ko kwishora muri urwo rugomo babiterwa nuko bangirwa kwambuka umupaka bajya Kisoro muri Uganda gukora imirimo yo gutwara imizigo ku magare nkuko bari basanzwe babikora.

Bavuga ko babanza gusabwa ibihumbi 5000frw byo kwipimisha ebola buri munsi, bakaba bifuza koroherezwa.

Dushimimana yagize ati: "Dufite amagare hariya turi abanyonzi, mbere twishyuraga ibihumbi 5000rwf tukayagenderaho icyumweru cyose ariko ubu bayatwaka buri munsi, ubu inzara iratwishe twirirwa twicaye hano mu isoko."

Nizeyimana nawe yagize ati: "Abanya-Uganda bo baraza bagakora akazi twebwe turigupfa ubusa hano, icyo dusaba ni uko biriya bihumbi 5000 twajya tubyishyura tukabigenderaho icyumweru cyose nk’uko abao muri Uganda nabo binjira iwacu ntacyo bishyuye."

Twifuje kumenya icyo akarere kavuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere Ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal ntiyabasha kwitaba telephone inshuro zose twamuhamagaye.

Haribazwa amaherezo y’uru rubyiruko mu gihe leta ishishikariza urubyiruko kudashyira amaboko mu mifuka ndetse byaba na ngombwa bamwe bagashakirwa imirimo ibavana mu bushomeri.

Inyigo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yasohotse muri Kanama 2021 igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri cyari kuri 19.4% by’Abanyarwanda bageze mu kigero cyo gukora, muri Gicurasi 2021 ubushomeri bwari bwiyongereye bugera kuri 23,5% ariko kugeza muri Kanama bwari bwagabanutseho 4.1%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru