Nyuma yo gusura urwibutso rw’Akarere ka Musanze ruri mu cyahoze ari Ingoro y’ubutabera (cour d’Appel de Ruhengeri), bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera bavuze ko bashenguwe na jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko baremwe.
Ibi babigarutseho ubwo bari bamaze gusobanurirwa amateka ari muri uru Rwibutso, ruruhukiyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe muri iyi nzu, bari bahahungiye bazi ko babona ubutabera birangira bishwe urw’agashinyaguro.
Iribagiza Julienne yagize ati: ”Hari byinshi byadutunguye hano muri uru rwibutso, hari amateka menshi tutari tuzi nk’urubyruko. Mu byukuri njye nashenguwe n’uburyo abantu bari bazi ko ahantu bari bubonere ubutabera ariho biciwe. Tugiye kwigisha bagenzi bacu bagifite ingengabitejerezo ya Jenoside ko bayireka ndetse hari n’abavugako Jenoside itabayeho, abandi bakavuga ko habaye Jenoside ebyiri. Ubu tugiye kuba abahamya ko Jenoside yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa; tugiye kwigisha bagenzi bacu, tubigishe ubumwe bw’Abanyarwanda, Ndi Umunyarwanda ikaba mu baturage bose.”
Bunane Theoneste ni umuhuzabikorwa w’Inama y’urubyiruko mu karere ka Burera, yagize ati: Impamvu nk’urubyiruko twabonye ko dukwiye gusura uru Rwibutso hari amateka menshi, ubundi twabanje kubwirwa ko uru rwibutso ruruhukiyemo inzirakarengane, aha bahoze ari urukiko, ahantu haca imanza haba uburabera ariko tuza kumenya ko ubwo butabera butigeze buba ahubwo Abatutsi babiciye muri iyi nzu. Twagaragarije uburyo Abanyarwanda bahoze babana mbere y’Abakoroni ndetse n’ibimenyetso byose birimo aho mu ndangamuntu bandikagamo -Hutu -Tutsi, -Twa. Twabonye uburyo yateguwe, natwe nk’urubyiruko dukwiye gukuraho ayo mateka mabi cyane ko urubyiruko rwijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dukwiye kwereka ukuri abahakana ko Jenoside yabaye binyuze ku mbuga nkoranyambaga niwo mukoro dutahanye.”
Fidel Karemanzira, ni Visi Perezida was Ibuka mu karere ka Musanze yagize ati: ”Iki gikorwa akarere ka Burera kakoze kazana urubyiruko rurenga 100 kugira ngo rusobanurirwe amateka ya Jenoside ni igikorwa dushima cyane kuko nitugira amahirwe urubyiruko rukamenya amateka. Rukamenya aho igihugu cyabo kiva ruzanamenya n’aho Igihugu cyabo kigana kuko rero ari n’abayobozi b’ejo hazaza bizadufasha kugira ngo bamenye ko batazarangara ngo bazongere bagwe mu mutego wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Mwanangu Theophile ni Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yavuze Impamvu bateguye iki gikorwa cyo kuza gusura uru Rwibutso.
Atı: Uyu munsi twari twasuye urwibutso rwa Cour d’Appel ya Ruhengeri, ni urwibutso rubitse amateka menshi agaragaza uko Jenoside yakozwe n’ubukana yakoranywe, rero muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akarere ka Burera twateguyemo ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha urubyiruko kwiga amateka, uyu munsi urubyiruko rwasobanuriwe uburyo Abanyarwanda bahoze babanye neza mbere y’umwaduko w’Abakoloni. ikindi basobanuriwe uburyo Abanyarwanda baremwemo amacakubiri yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Uyu muyobozi yakomeje asaba urubyiruko gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
Urwibutso rwa Cour d’Appel ya Ruhengeri rufite umwihariko, kuko nta handi ku Isi abantu biciwe mu nzu y’ubutabera. Kuri ubu uru Rwibutso rumaze kugeramo amateka agaragaza uburyo umugambi wa Jenoside wateguwe ndetse unashyirwa mu bikorwa, by’umwihariko mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, bakaba bashishikariza abantu kujya baza gusura bakamenya amateka n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi mu 1994.
Yanditse na Jean Claude Ndayambaje