Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burundi: Uyu munsi bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu

Wednesday 20 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Abarundi kuri uyu wa Gatatu bitabiriye amatora y’Umukuru w’igihugu. Ni amatora abaye nyuma y’imyaka 15 Pierre Nkurunziza ayobora kiriya gihugu. Aya matora abaye mu gihe kiriya gihugu kirimo abarwayi ba covid-19 bityo hakaba hari impungenge z’uko bakwanduzanya mu gihe cyo gutora nyirizina.

Mu Cyumweru gishize ubutegetsi bw’i Bujumbura bwirukanye mu gihugu abakozi bane b’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, nyuma y’uko banenze icyemezo cyo gutegura amatora no kuyakora mu ibi bihe igihugu kirimo icyorezo cya covid-19.

Ikindi kivugwa muri iki gihugu ni ubushyamirane buherutse kuba hagati y’abashyigikiye Gen Evariste Ndayishimiye n’umukandida utavuga rumwe na Leta witwa Agathon Rwasa.

Amnesty International yavuze ko iriya midugararo itezwa akenshi n’abashyigikiye Ndayishimiye, bifuza ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryabugumaho binyuze mu ntsinzi ya Gen Ndayishimiye Evariste.

Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Pretoria muri Africa y’epfo witwa Liesl Louw-Vaudran avuga ko kugira ngo Rwasa atsinde amatora biri kure cyane, ngo keretse amatora abaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Ati: “ Kugira ngo Rwasa atsinde byasaba ko amatora aba mu bwisanzure ariko nsanga bidashoboka. Ikindi nabonye ni uko abenshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bashimuswe, abandi bahitamo kuzibukira bakiza amagara yabo. Erega mwibuke ko ubutegetsi bufite urubyiruko ruburwanirira rwitwa Imbonerakure!”

N’ubwo Pierre Nkurunziza atongeye kwiyamamaza, yahawe icyubahiro gikomeye harimo guhabwa inzu yo kubamo yishyurwa na Leta, imodoka esheshatu, umushahara, abamurinda n’izina ry’icyubahiro ry’Umuyobozi w’Ikirenga( Paramount Leader).

Abandi bari kwiyamamaza ni G. Sindimwo wa UPRONA, L.Ngendakumana wa SAHWANYA FRODEBU, D.Ndayizeye wo mu Ihuriro ryiswe Kira Burundi, D. Nahimana na F. Rohero biyamamaje nk’abakandida bigenga.

Amatora yatangiye saa kumi za mu gitondo, ibizayavamo by’agateganyo bizatangazwa taliki 25, Gicurasi, 2020.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru