Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Bwa mbere mu Rwanda hagaragajwe amazina n’amasura y’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana

Monday 11 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwashyize ahagaragara amazina n’amasura y’abantu bahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana ndetse n’abantu bakuru.

Hashize igihe byemejwe ko hagiye kujya hatangazwa amazina n’amasura y’abantu bahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana mu rwego rwo kugira ngo nibura abatekereza kubikora batinye ko bazamenyekana, wenda bigabanye umubare w’abishora mu konona u Rwanda rw’ejo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021 Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko abantu batangajwe kuri urwo rutonde ari abo inkiko zahamije ku buryo budasubirwaho iyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahati abantu bakuru.

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, yavuze ko biri mu rwego rwo kuzuza inshingano ubushinjacyaha bufite zirimo iyo gukurikirana abakoze ibyaha no kubashyikiriza inkiko kugira ngo baburanishwe ku byaha baba bakurikiranyweho.

Ni urutonde rurerure, ruriho abantu b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore bahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu abantu bakuru guhera mu myaka igera ku 10 ishize, ni ukuvuga mu 2001 aho bamwe muri bo barangije igihano bakatiwe n’inkiko.

Muri bo harimo abagabo b’abasore basambanyije abana babyaye, abavandimwe babo, abo bareraga mu kazi, abanyamahanga, hakaba n’abagore basambanyije abana b’abahungu kuva ku mwaka umwe kuzamuka hakaba n’abandujwe indwara zandurira mu myanya ndangagitsina.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko mu myaka 3 ishize ibyaha byo gusambanya abana byakomeje kuzamuka, kuko imibare yerekana ko kuva mu myaka 3 ishize, uru rwego rwagenje ibyaha 12,840 byo gusambanya abana.

Basanze kandi mu Rwanda ibirego birebana n’icyaha cyo gusambanya abana byariyongereye ku kigero cya 55% mu myaka 3 ishize.

Abibasirwa cyane ni abakobwa ku kigero cya 97.1% ugereranyije n’abahungu basambanywa ku kigero cya 2.9%.

Muri 2018-2019 ibyaha byo gusambanya abana byari 3,433, mu mwaka wa 2019-2020 bigera ku 4,077 naho mu 2020-2021 byabaye ibyaha 5,330, harimo n’abakekwa 13,485.

Ubwo u rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa uba buri tariki ya 11 Ukwakira buri mwaka, byagaragajwe ko 8.6% by’abasambanyijwe byakozwe nabo bafitanye isano ya hafi.

Gusa nubwo ibi byose bikorwa ntibiragira icyo bigabanya ku bwiyongere bw’abakora iki cyaha, ndetse bamwe bagakomeza kwibaza iki kibazo kigira kiti "Ko iki cyaha gikomeje kuba agatereranzamba, mubona umuti urambye wacyo waba uwuhe?"

Benshi barimo n’Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bakomeje gusaba ko ingamba zo guhangana n’iki cyaha zakomeza gukazwa ndetse basaba ko icyo cyaha cyashyirwa mu byaha bidasaza.

Uru rutonde biteganyijwe ko ruzajya ruvugururwa uko imibare y’abahamijwe n’ibyo byaha bidasubirwaho izajya igenda ihinduka.

Urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana, https://www.sor.nppa.gov.rw/offendersList

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru