Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Byaba ari ishyano tubona ibintu kimwe n’ubucamanza- Dr Murangira Thierry

Friday 12 September 2025
    Yasomwe na

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha Dr Murangira Thierry, yavuze ko ataringombwa ko RIB ibona ibintu kimwe n’ubucamanza kuko byaba ari ishyano, kuko byose ikitarusange ari ineza ya Rubanda.

Mu kiganiro cyagarukaga ku mitangire n’imigendekere y’ubutabera mu Rwanda cyatambutse kuri Mama Urwagasabo Tv kuri uyu wakane tariki ya 11 Nzeri 2025, Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry, ubwo yasobaniraga zimwe mu inshingano uru rwego rufite harimo no kuba umuntu ashobora gukurikiranwa adafunzwe, aha yifashishije urugero rw’imibare yo muri 2022, yavuze ko hejuru ya 68% umubare wamadosiye washikirijwe ubushinjacyaha ntabwo bari bafunze, hanyuma 30% aba nibo bari bafunze ni mugihe abagera kuri 2% dosiye zashyikirijwe banyiri gukora ibyaha badahari.

Dr Murangira yavuze ko ubu byagabanutse cyane kubera hagiyeho gahunda y’ubuhuza., ndetse anaboneraho gusaba abanyarwanda
kwemera ubuhuza kuko nabwo ni bumwe amategeko yashizeho kugirango abantu bakemure ibibazo.

Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru kijyane nuko ibyari irenga yobora nibyo byahindutse ihame, Dr Murangira yagize ati" ibyo bihuha reka tubikureho hatagira n’abatirage bakomeza kubifata gutyo, ubu turi kuvugisha imibare n’ibimenyetso, ikindi nuko ibikorwa byose bihari bikorwa ku neza ya Rubanda, ari ubushinjacyaha, ari ubugenzacyaha ari n’inkiko"

Aha ni naho Dr Murangira Thierry yahereye avuga ko RIB ataringombwa ko ibona ibintu kimwe.

Ati’ Singombwa ko RIB ibona ibintu kimwe ubushinjacyaha, ubushinjacyaha singombwa ko bubona ibintu kimwe n’ubucamanza byaba ari ishyano turamutse tubibona kimwe, arinayo mpamvu uko twabibonye nk’ubushinjacyaha bigera mu bucamanza nabo bakabibona ukundi, ariko byose ikita rusange n’ineza ya Rubanda, singombwa rero ngo tubibone kimwe."

Bagabo John

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru