Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II, nibwo ageze mu Rwanda kugeza ubu ikaba igomba kuzamara iminsi itatu mu rwego rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza "Commonwealth".
Ku gicamusi nibwo iyi nkoni yageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ahagana saa 12h26’ z’amanywa, ivuye mu gihugu cya Uganda ikaba igeze mu Rwanda ku nshuro ya Gatatu kuva muri 2014 na 2017 none igarutse muri 2021.
Bamwe mu bakinnyi bakiriye iyi nkoni barimo Munezero Valentine na Musabyimana Penelope bakina umukino wa Beach volleyball bakaba biritabiriye amarushanwa ya Commonwealth yabereye i Bahamas muri 2017, aho banditse amateka yo kwegukana umudali wa bronze, bakaba aribo bakiriye iyi nkoni (Queen’s Baton).
Impamvu iyi nkoni ’umwamikazi irimo gutambagizwa mu bihugu 72, harategurwa imikino yitwa Birmingham 2022 yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace ku wa 7 Ukwakira 2021, ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatangaga ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Commonwealth, ubu butumwa bukazasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 ubwo hazaba hatangizwa iyi mikino Ku mugaragaro.
Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza Uwayihawe ubwo iheruka icyo gihe ni Kadeena Cox watwaye imidali ine ya Zahabu mu Mikino Paralempike ndetse akaba ari we wa mbere mu bihumbi by’abazayigeza mu bihugu 72 bikoresha ururimi rw’icyongereza.
Igihugu cy’u Rwanda cyakurikiriye iyi nkoni nk’igihugu cya 10 nyuma yaho ivuye muri Uganda ikazava mu Rwanda ijyanwa muri Tanzania kuva tariki ya 13 Ugushyingo , na 16 Ugushyingo 2021.
Bibaye Ku nshuro ya 16, Inkoni y’Umwamikazi igomba gukora ibilometero ibihumbi 140 mu bihugu 72, mu minsi 269 ikazagezwa mu bihugu by’ i Burayi, Afurika, Asia, Océanie no muri Amerika mu gihe mu Bwongereza izahamara iminsi 25 mbere y’uko imikino itangira arinaho izaba yararangije kuzunguruka ibyo bihugu byose.
Inkoni y’Umwamikazi w’ubwongereza yatangiye kuzengurutswa mu1958 Mbere y’imikino ya Commonwealth yabereye i Cardiff.
Dore ahantu iyi nkoni izagezwa mu nice butandukanye by’u Rwanda.
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, hanyuma tariki ya 10 Ugushyingo izagezwa muri pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, no kuri Lycee de Kigali( LDK) , ikazahava Ku munsi wayo wa Gatatu izajyanwa mu bice bitandukanye birimo inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, hanyuma izatambagizwa kuri Stade ya Cricket i Gahanga no mu Mujyi wa Kigali
Igisobanuro cy’iyi nkoni igereranywa n’urumuri rutambagizwa mbere y’itangira ry’Imikino Olempike, ni ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, bigahuzwa kurushaho n’Imikino ya Commonwealth iba buri myaka 4 .
















