Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

CAN2021: Aboubakar afashije Cameroon gutsinda umukino wa mbere

Sunday 9 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Cameroon bakunze kwita "Intare z’inkazi" zitsinze Buriknafaso mu mukino ufungura Irushanwa ry’igikombe cya Afurika (CAN2021) kirimo kuba Ku nshuro ya 33 ku bitego 2-1.

Kuri iki cy’umweru tariki ya 9 Mutarama 2022 mu gihugu cya Cameroun , mu murwa mukuru Younde hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika yafunguwe n’Intare z’inkazi za Cameroun zitana mu mitwe na Buriknafaso , umukino warangiye inkoko iriwayo ishonze umukara.

Ni umukino watangiye Ku isaha ya 18h00’ z’umugoroba aho aya makipe yombi yatangiye yatakana Ku buryo bukomeye ndetse umusore witwa Steeve yago yaje kubona ikarita y’umuhondo ku isegenda rya 53’ , umukino ikomeza gukomera ku mpande zombi byaje guca amarenga ko Cameroun ishobora kubona igitego aho umusore witwa Aboubakar Vincent yahushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa 17’ w’umukino mu gihe Buriknafaso yanyuzagamo ikoresheje imipira yo mu mpande ku ruhande rw’umusore witwa Bertard Traore ukinira ikioe ya Aston villa.

Nyuma yo guhusha uburyo bwari bwabazwe kubruhande rw’ikipe ya Cameroon, Burkina Faso yaje kwinjira mu mukino ikomeza gushakusha igitego ndetse byaje kubahira mu munota wa 24’ aho uwitwa Gustavo Sangare ukinira (Oue ville Roue me tropole).

Ku munota wa 31’ umukinnyi wa Buriknafaso witwa Patrick Malo yaje gukorera ikosa umusore wa Cameroon umusifuzi amuhereza ikarita y’umuhondo ku munota wa 38’ Cameroon yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Aboubakar kuri penaliti nyuma y’iminota irindwi umusore witwa Jerome Junior yaje kubona ikarita y’umuhondo ku munota wa 43’ , gusa Cameroon yongeye kubona indi penaliti ku munota wa 45’ w’igice cya Mbere, amakipe yombi yagiye Ku ruhuka ari ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri ikipe yombi yaje asatirana cyane Cameroon yakomeje guhusha uburyo bw’igitego bwari bwabazwe ariko bikanga , nubwo na Buriknafaso yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu ariko wabonaga basa n’abacitse intege , iminota 90’ yarangiye Cameroon ifite ibitego 2-1 Buriknafaso.

Dore 11 babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Cameroon.

Andre Onana (GK)
Collins Fai
Jerome Onguene
Michael Ngadeu-Ngadjui
Nouhou Tolo
Zambo Anguissa
Moumi Ngamaleu
Samuel Oum Gouet
Pierre Kunde
Vincent Aboubakar (C)
Karl Toko Ekambi

Dore 11 babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Burkina Faso

Hervé Kouakou Koffi (GK)
Patrick Malo
Issoufou Dayo
Issa Kabore
Steeve Yago
Gustavo Sangare
Adama Guira
Cyrille Bayala
Blati Toure
Bertrand Traore (C)
Abdoul Fessal Tapsoba

Undi mukino wabaye wo mu itsinda rya A kuri iki cy’umweru Saa 21h00’ Cape Verde yatsinze Ethiopia igitego 1-0, cyatsinzwe na Julio Tavares ku munota wa 45’ ushyira uwa 46’ mbere y’uko bajya kuruhuka, mu gihe ku munota wa 12’ uwitwa Belay yaje kubona ikarita y’umutuku kubera ikosa yarakoreye umukinnyi wa Cape Verde.

Ejo tariki ya 10 Mutarama 2022 hazakomeza imikino yo mu itsinda B Senegal izakina na Zimbabwe , Guinea Conakry izakina na Malawi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru