Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda n’abamwungirije batangaje ko abimukira bavuye mu Bwongereza bazagera i Kigali mu Rwanda ku munsi wo ku wa gatatu, nyuma gato y’umunsi bari bategerejweho, bizeza umutekano abazaza mu Kiciro cya mbere cy’amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono.
Babitangaje mu kiganiro bagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda n’ibi hanze, hasobanurwa ibikubiye mu byo izo mpunzi n’abimukira bazahabwa nuko bazakirwa nibagera ku butaka bw’u Rwanda.
Izi ni impunzi n’abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’aamtegeko basaba ubuhunzi, bakazajya babanza gucishwa mu Rwanda kugira ngo babanze basabe ubuhungiro mu Bwongereza ababuhawe bageyo abatabuhawe bashak gukomeza gutura mu Rwanda bahature ariko n’abadashaka gukomeza kuhatura bafashwe kugera iwabo cyangwa mu bihugu byemeye kubaha ubuhungiro cyangwa byakifuza kubakira nk’abimukira.
Umuvugizi wa Guverinoma Makolo Yolande, yavuze ko mu gihe abimukira bageze mu Rwanda bazigishwa ibyiza biri mu gihugu. Igihe habayeho abanga kuhaguma bazafashwa gusubira iwabo.
Yakomeje agira ati, "Mubyo basuzuma harimo kureba niba uje nta cyaha akurikirangweho mpuzamahanga kandi utazishimira kuguma ino azasubizwa mu gihugu cye, si mu Bwongereza bazasubizwamo."
Ku bijyanye n’abakomeje kurwanya iyi gahunda, Makolo yavuze ko Leta y’u Rwanda ibizi ariko icyo yifuza ari uguhabwa umwanya kugira ngo itange ibisubizo ku kibazo cy’abimukira.
Abajijwe umubare w’abazaza ku ikubitiro, Yolande Makolo yavuze ko abzamenya neza umubare w’abazaza igihe bazaba bageze i Kigali, kuko hashobora kuba harimo guhinduka kw’umubare. Gusa ibitangazamakuru bitandukanye, birimo n’ibikorera mu Bwongereza byanditse ko abazagera mu Rwanda bakomeje kugabanuka, ndetse bageze kuri 11.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma Mukularinda Alain, yasabye Abanyarwanda n’abaturarwanda kuzabakira neza bakanenya ko ari abantu bahuye n’ubuzima butaboroheye nk’uko n’Abanyarwanda bigeze guhura nabwo.
Yagize ati, "Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukuzabakira na yombi, bazirikana ko ahanini ari abantu baba bavuye mu buzima bugoye, bakeneye kwakiranwa ubumuntu kugira ngo bashobore kongera kwiyubaka no kwigirira icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo habo hazaza.”
Alain Mukuralinda yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina bashobora koherezwa muri aba bimukira nta mpungenge bakwiye kugira nk’uko bakunze kubigaragaza.
Yavuze ko u Rwanda nta mategeko rugira avangura haba hashingiwe ku ruhu, idini cyangwa se kuba umuntu aryamana n’uwo bahuje igitsina.
Abimukira n’impunzi bazaza bwa mbere bazabanza bakirirwe aho igihugu cyateganyije kubakirira amezi make hanyuma nibamara kumenyera ubuzima bw’igihugu bagezemo bazagezwe mu nzu bateguriwe ahatandukanye, aho bazatura ubuzima bwabo nk’uko n’abandi banyarwanda batuye.


















