Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

CAVM hatoraguwe uruhinja mu musarane

Friday 31 May 2024
    Yasomwe na


Muri kaminuza ya CAVM i Busogo mu karere ka Musanze hatoraguwe uruhinja mu musarane rwapfuye.

Aya makuru yamenyekanye ahagana saa sita z’ijoro tariki ya 30 Gicurasi 2024 ko muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo CAVM.

Uru ruhinja rwari ruri hagati y’amezi 8-9, ukekwa ko ariwe wakoze ibi yahise ajyanwa kuri RIB.

Ibi byabonywe n’abakozi bakora isuku (cleaners) babonye uru ruhinja nabo bihutiye guhita batabaza ubuyobozi kugira baze barebe icyabaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yahamirije mamaurwagasabo.rw ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati:"Mwaramutse neza yego nibyo kuwa 30/05/2024 saa 15:00’ muri UR CAVM habonetse umurambo w’uruhinja rutazwi ruri muri toilet, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12hrs na 24hrs ruvutse."

Yakomeje agira ati:"umurambo wanjyanwe Ruhengeri Hospital gukorerwa Autopsy iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane uwataye uru ruhinja muri Toilet."

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru