Urwego rw’ubugenzacyaha muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo rwatangiye guperereza ibyihishe inyuma y’iyicwa rya Ambasaderi Luca Attanasio.
Ku wa Mbere w’Icyumweru ni bwo humvikanye urupfu rwa Amb Attanasio arasiwe i Kanyamahiro hafi y’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari kumwe n’umushoferi we Moustapha Milambo n’umurinda Vittorio Iacovacci bari mu modoka z’Ishami rya Loni PAM/WFP bagemuriye abanyeshuri ibiribwa.
Umujyanama wa Perezida wa DRC Christian Bushiri yabwiye AFP ko kuri uyu wa Gatanu tariki 26, Gashyantare, 2021 bagiranye inama n’abakozi ba PAM/WFP kugira ngo bagire icyo baganira kuri kiriya kibazo, barebe n’ikigiye gukurikiraho.
Bushiri yavuze ko ari ngombwa kugirana ibiganiro n’abo mu miryango itegamiye kuri Leta kugira ngo barebe uko bakorana muri ririya perereza kandi ibyabaye kuri Ambasaderi Attanasio ntibizabe ku bandi.
Abagenzacyaha bari muri kiriya gikorwa ni abaturutse i Roma mu Butaliyani bafatanyije n’abo muri DRC.
Hagati aho ariko hakimara kumvikana iby’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio, Perezida Felix Tshisekedi yahise yohereza igitaraganya intumwa ye i Roma, ijyanye ibaruwa yo gukeza mugenzi we w’Ubutaliyani no gusaba imbabazi ku mahano abereye iwe.

















