Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

DRCONGO mu biganiro na M23 mu ibanga

Monday 22 July 2024
    Yasomwe na

Amakuru ari guturuka i Kampala muri Uganda atavuga ko hateraniye Inama y’abahagarariye iruhande rwa Leta ya Congo (DRCONGO) n’urw’Umutwe wa M23 uhanganye nayo, mu kuganira uko bashyira iherezo ku ntambara mu karere k’Iburasirazuba bwa Congo kamazemo Igihe umutekano muke.

Ni ibiganiro biyobowe n’uwahawe na mbere inshingano z’ubuhuza ari we Uhuru Kenyatta, wabaye Perezida wa Kenya na Perezida Museveni wa Uganda nk’impuguke y’ibibera mu karere k’ibiyaga bigari.

Ku ruhande rw’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) M23 ibarizwamo hitabiriye Rene Abandi, Lawrence Kanyuka, Yannick Kisola na Col Imani Nzenze.

Urebye Ku ruhushya rw’umukozi wa Leta, (ordre de mission, ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, visi premier Minisitiri akaba na Minisiteri w’Ingabo, Me Guy Kabombo Muadiamvita yohereje Le Professeur Abbe Bahala Okw’Ibala Jean Bosco akaba Cordinateuer National du PDDRC-S.

Ni Inama yatangiye tariki ya 18 Nyakanga ikazasozwa tariki ya 23, 2024.

Inama nk’izi z’ikubagahu ku kibazo cya Congo si ubwa mbere ziteranye, ariko zagiye zisa n’izikubita igihwereye kuko nta gushyira mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro yabaga yafashwe ku mpande zabaga ziyicayemo.

Kuva abasuzumye ikibazo cya Congo bose baratangiye kujya bahuriza ku kugira Inama Perezida Tshisekedi Chilombo ko yakemera kwicarana na M23 bakaganira ku cyo bapfa, uyu mutegetsi wo hejuru muri Congo yamye aberurira ko adateze na rimwe kwicarana n’abo yise Abaterabwoba ahubwo azakoresha imbaraga ze zose akikemurira ikibazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru