Ubutegetsi bwa DRCONGO bwashyizeho miliyoni 5 z’amadolari y’amerika ku muntu uzafata cyangwa agata muri yombi abayobozi bakuru ba AFC/M23 barongojwe imbere na Corneille Nagaa, umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Gen Makenga na Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa.
Ni itangazo rya Minisitiri w’Ubutabera wa Congo, Constant Mutamba, ryasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025.
Iri tangazo kandi rinateganya igihembo cya miliyoni 4 z’amadolari y’amerika ku muntu uzatanga amakuru ku byitso by’aba bayobozi, aribyo Perrot Luwara na Irenge Baelenge, rigatanga amahirwe ni ku bandi barimo gushakishwa.
Aba bagabo ba AFC/M23 ubutegetsi bwa DRCongo burimo gushaka busanzwe bwarabakatiye urwo gupfa mu rubanza bwababuranishijemo badahari.
M23 yongeye kubura imirwano ikomeye na DRCONGO kuva mu 2021, isaba Perezida Tshisekedi gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyije, byo gukira imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’igihugu ikanahagarika ubwicanyi bukorerwa benewabo cyane cyane Abatutsi bo mu Burasirazuba, abahemba bo muri Ituri ndetse b’Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo, muri Teritwari ya Fizi.
Ubutegetsi bwa DRCongo, bufitwe na Perezida Tshisekedi bwaciye umurongo ko butazigera buganira na M23 cyane ko butabita abakongomani, ngo ahubwo ari u Rwanda rubihishemo.
Kugeza ubu AFC/M23 imaze kwereka ubutegetsi bwa DRCongo ko ibyo ishaka ikomeje, aho imaze kwigarurira intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo igice kinini, ikaba yegera Umujyi wa Uvira uhana imbibi n’u Burundi.
Kubwa Corneille Nangaa ngo gahunda ni ugukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, cyane ko amwita ko atatowe n’abaturage, agahamya ko ariwe ubizi kuko yari akuriye komisiyo y’amatora, CENI igihe kinini.





















