Hon. Depite Barikana Eugene, wari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe iperereza RIB nyuma yuko rusanze atunze imbunda mu buryo atazemerewe n’amategeko.
Iyi ntumwa ya rubanda yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2024, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa RIB, Dr. Murangiza Thierry.
RIB yavuze ko ubwo Hon. Barikana yabazwaga uko yatunze izo ntwaro, yavuze ko yazitunze akibana n’abasirikare ariko akibagirwa kuzisubiza.
Kugeza ubu Depite Barikana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko kandi ayo mategeko ayazi neza kurusha undi muturage.
RIB yatangaje ko "yibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya."
Hon. Barikana Eugene yatawe muri yombi amaze kwegura ku mwanya wo kuba intumwa ya Rubanda kubera ubudahangarwa yahabwaga n’amategeko nk’intumwa ya Rubanda.
Nubwo RIB yatangaje ko yabaye imutaye muri yombi ariko ntiyigeze itangaza umubare w’imbunda yari atunze cyangwa ubwoko bwazo.
Ntiharamenyekana kandi niba Hon. Barikana Eugene yarigeze kuba mu nzego z’umutekano izo ari zo zose ku buryo byamwemereraga gutunga izo mbunda yafatanywe, we avuga ko atibutse kuzisubiza leta.