Thursday . 26 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 November » Musanze: Perezida wa Sena yasabye kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kubura umutwe – read more
  • 28 November » Ihohoterwa rishingiye ku gutsina rigomba gucika kuri buri wese – read more
  • 28 November » Nyabihu: Baratabariza umwana ugiye kumara imyaka 10 atonyokera mu rugo – read more
  • 27 November » Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kwivuriza kuri mituweli – read more
  • 27 November » U Rwanda rwashimangiye kudatezuka ku ngamba z’ubwirinzi kuri DRCongo – read more

Sudan:Umukobwa witwa Nourra Hussein w’imyaka 19 yakatiwe igihano cyo gupfa

Monday 14 May 2018
    Yasomwe na

Urukiko rwo mu Gihugu cya Sudan rwakatiye igihano cy’urupfu umwana w’imyaka 19 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugao we wari wamufashe ku ngufu.

Umucamanza wo murukiko rwa Omdurman yemeje igihano cy’urupfu kuri uyu mwana muto nyuma yuko umuryango wa nyiri nyakwigendera wanze guhabwa impozamarira.

Uyu mwana w’umukobwa witwa Nourra Hussein yashyingiwe ku ngufu uyu mugabo yivuganye ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko ntiyabyemera ahitamo guhungira kwa nyirasenge.

Nyuma y’imyaka 3 ari mu uhungiro uyu mukobwa agize imyaka 19 bamutekeye umutwe bamubwira ko ibyo kumushyingira byarangiye agomba gusubira iwabo mu rugo ariko agezeyo bahita bamushyikiriza uyu mugabo.

Umukobwa avuga ko umuryango we wamugambaniye ufasha uyu mugabo ku mufata ku ngufu ku nshuro yambere ibintu uyu mugabo yashatse kongera gukora nyuma y’iminsi 6 uyu mukobwa yitabaza icyuma cyari hafi ye akimuteye bimuviramo urupfu.

Nourra Hussein akimara kwica uyu mugabo yahise yirukira ku babyeyi be ari nabo bamujyanye kuri polisi.

Nyuma yuko bageze mu rukiko umucamanza yahitishijemo umuryango w’umugabo kubabarira uyu mukobwa ugahabwa impozamarira uyu muryango urabyanga uhitamo ko uyu mukobwa nawe yakwicwa.

Urubanza rw’uyu mukobwa rwamamaye cyane ku mbugankoranyambaga aho hari intero igira iti “ubutabera bwa Noura nibwo ruri kuvugwa cyane kuri twitter

Abunganira Nourra Hussein barasaba urukiko guha uyu mukobwa ikindi gihano kitari urupfu mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu muri Sudan nayo itewe inkeke n’iki gihano ikavuga ko igiye kwandikira umukuru w’igihugu Omar al-Bashir imusaba ko yagirira impuwe uyu mwana w’umukobwa nti yicwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru