Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Dosiye y’Abakono ishobora kuba ariyo yirukanishije ba Meya mu Majyaruguru

Tuesday 8 August 2023
    Yasomwe na

Nyuma y’igihe uwari Vice-Meya w’Akarere ka Musanze yemeye agatera intambwe akegura kubera kwinenga ko atakumiriye umuhango wo Kwimika ’Umutware w’Abakono’ wanenzweho gucamo ibice Abanyarwanda, abandi bayobozi batandukanye muri iyo ntara bakuwe mu mirimo.

Itangazo risohowe n’Umukuru wa Guverinoma, Minisitiri w’Intebe mu ijroro rya tariki ya 08/08/2023 rigaragasa ko abayobozi bo mu turere twa Musanze, Gakenke na Burera ndestse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru bakuwe ku mirimo kubera kutuzuza inshingano zirimo no kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Ni itangazo risize Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga aka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera birukanwe ku myanya yabo.

Risize kandi Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara w’agateganyo.

Nzabonimpa

Ntibiramenyekana niba abo birukanywe n’abandi bakoraga mu biro by’uturere bari bayoboye bari bafite aho bahuriye n’umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wamaganiwe kure n’Umuryango RPF Inkotanyi uri ku butegetsi.

Itangazo rivuga ko ari icyemezo gishingiye ku isesengura ryakozwe rikagaragaza ko aba bayobozi ‘batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Mu Karere ka Musanze Bizimana Hamiss yasimbuye Ramulijanvier, undi wirukanywe ni Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, na Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi mu karere.

Niyonsenga Aimé Francois wari Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gakenke niwe wagizwe umuyobozi w’Akarere asimbuye Nizeyimana Jean Marie Vianney wirukanywe.

Uwirukanwe

Mu karere ka Gakenke Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange, Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko, aba bose birukanywe mu myanya.

Nshimiyimana Jean Baptiste niwe wagizwe umuyobozi w’Akarere ka Burera w’agateganyo,asimbuye Uwanyirigira Marie Chantal.

Yanditswe na Mutungirehe Samuel na Ndayambaje Jean Claude

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru