Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya mbere Werurwe 20222 ni bwo ku rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo haburaniye umugabo w’umuhanga mu by’ubukungu, Dr. Bihira Canisius, warezwe n’ubushinjacyaha ko hari abantu batari bake yakoreye icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburinganya, binyuze mu kubashishikariza kugura imigabane mu mushinga AFADE binyuze mu bikorwa byawo birimo n’ikimina yise Kanani Project, afatanyije n’umugore we, none abayiguze kababa baritabaje ubutabera ngo bahabwe inyungu ku byo baguze cyangwa basubizwe amafaranga yabo bikananirana.
Ni urubanza rwaburanishijwe mu mizi nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi impuguke akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga, Dr Bihira Pierre Canisius, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Mu iburanisha ryabanje ntiryakuze kuko Dr. Bihira yari atameze neza, ariko ubu yari yiteguye kwiregura, ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, Me. Nyamurangwa Sylve.
umushinjacyaha yasomye urutonde rw’abagabo n’abagore barega Dr. Bihira kubambura utwabo nyuma yo kubizeza kuzabaha imigabane mu kiminia Kanani, bamwe bavugaga ko bamusangaga aho afite ibindi bikorwa by’umushinga we AFADE wanditse muri RDB akaba ari naho abashishikariza kuzajya mu kimina Kanani, bakatanga imigabane, bitewe n’ubwoko bw’ikimina buri munsi yumva abasha kwisangamo.
Mu Kimina Kanani harimo uburyo bubiri bwo guhana amafaranga, aho mu mu mushinga wa mbere umuntu atanag amafaranga ibihumbi 500, hanyuma agatanga n’ibihumbi 70 bya serivisi z’ikimina, hakaba n’ikindi utangamo amafaranga ibihumbi 50 n’andi ibihumbi 10 bya serivisi. Buri kimina cyajyagamo abanu 15, bagahana amafaranga rimwe mu kwezi, bayaha umuntu umwe ingunga agasiga atanze umusanzu w’ukwezi gutaha.
Ikimina cyaje guhinduka ibibazo hamaze guhabwa abantu 47 mu kiciro cy’abatangaga ibihumbi 50, mu gihe hari hamaze guhabwa abantu 113 ku batangaga ibihumbi 500 buri kwezi.
Mu buryo umushinjacyaha yavuze abareze Dr. Bihira bavuga ni uko yabwiraga abantu ko afite imishinga y’ubworozi bw’ingurube n’inkoko akabasaba uguramo imigabane, ingingo umushinjacyaha avuga ko ijyanye no gutekera umuntu umutwe agamije kwihesha icy’undi, kuko byari bihabanye n’uburyo bwo kujya muri icyo kimina avuga cyari cyemewe n’amategeko.
Abareze bavuga ko Dr. Bihira yamaraga gufata mu ntoki imigabane baguzemo ntabahe inyungu nk’uko yabibijeje, ari naho baheraho bavuga ko yabatekeraga umutwe, abizeza ko azabungukira akabaha inyungu z’umurengera, nawe yemezaga ko zirenze iziteganywa na Banki Nkuru y’u Rwanda mu bijyanye no kugura imigabane mu bigo.
Dr. Bihira ahawe umwanya ngo yoregure ku bintu bitandukanye byashyizwe mu kirego cye, yavue ko ahakana ko icyo aregwa ubwacyo atari icyaha, avuga ko AFADE imaze imyaka 20 ikora byemewe n’amategeko, Ikimina Kanani kikaba cyaratangiye gukora byemewe mu 2019.
Yakomeje avuga ko icyateye kutishyura bamwe mu baguze imigabane ari uko mu kimina Kanani bamwe bamaze gushyikira amafaranga ntibagira umutima ugaruka ngo bakomeze batange no kuri bagenzi babo, bitewe n’uko hanze hagiye havuka ibindi bimina bitanag amafaranga buri munsi bituma n’abayahawe batagaruka bigira muri ibyo bimina bindi ndetse n’abataragerwaho baza kwaka ayabo mbere y’igihe cyo guhabwa.
Dr. Bihira yagize ati "Ikintu kibura muri iyi dosiye ni abatwaye amafaranga kandi narababuze, natanze na liste yabo muri RIB, batwaye amafaranga arenga miliyoni 142 kandi mu kimina baragaragaramo.
ahatari icyaha ni uko abantu nabemereye kubasubiza amafaranga yabo ntegereje na bariya bayatwaye bayagarura."
Umucamanza yamubajije niba kwemera kuyasubiza bikuraho icyaha bamurega, asubiza agira ati "Icyaha ntacyari gihari kuko ingingo irega AFADE ntabwo irega kampani ahubwo irega nyiri kampani nk’umuntu waba waragiye ubwe agakora icyaha kandi kampani yari ifite abakozi, natanze liste yabo, ni yo mpamvu icyo cyaha ntabwo cyaregwa kampani kuko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi nko gupfumura inzu, nko gupfumura imodoka ntabwo kampani yakora icyo kintu."
Umwunganira mu mategeko, Me. Nyamurangwa yavuze ko Dr. Bihira atangira ikimina Kanani Project yari afite igitekerezo kiza, cyo guteza abantu imbere, avuga ko kugeza ubu ubushinjacyaha butigeze bugaragaza amayeri umukiliya we yakoresheje yatuma byitwa ko yihesheje ibintu byabo akoresheje uburiganya.
Uru ni urubanza rwashyizwe mu manza nshinjabyaha, akaba ari naho Dr. Bihira n’umwunganira mu mategeko barwana no gusaba urukiko ko rwashyirwa mu manza mbonezamubano kuko basanga nta cyaha cyabayeho ahubwo harabayeho gutenguhana hagati y’abagize ikimina,bamwe banga guha bagenzi babo bagezweho.
Ubushinjacyaha bwakomezaga kugaragaza ko hirya y’ikimina Dr. Bihira n’umugore we Nyiramanzi Alvera bashishikarizaga abakiriya baje kugura ibintu mu yindi mishinga ya AFADE yo korora inkoko n’ingurube ngo bagure imigabane muri iyo mishinga, akabizeza ko azabungukira inyungu nyinshi mu gihe gito, iminsi 21, bamara kuyatanga akabima izo nyungu, banagerageza kujya iwe kumwishyuza akabaheza muri nzabishyura, kugeza ubwo batanze ikirego.
Ati "Yababwiraga ko agiye gukora business, abandi akababwira ko ngo hari ibikoresho atumiza mu byo asanzwe akora, ko bazabibonamo inyungu. Bivuze ngo umuntu wese wese utamubwiye inyungu ntabwo yaza.
Niba hari ikindi kimina yari afite ku ruhande ibyo ntabwo twebwe tubitindaho, icyo turi burebe, ni kuri aba yijeje, yabwiye ngo muze mujye muri business yunguka mu minsi 21."
Ibi ariko Dr. Bihira yabiteye utwatsi, abyita guteka imitwe, yongeraho ko nta muntu waza kugura imigabane ngo agende adafite ikemezo cyabyo ndetse cyanasinyweho na notaire. Ati "Ahubwo baje mu kimina batanga amafaranga makeya, baza kuregera menshi. Ikizagaragara ni uko na RIB bagiye kuregera ntabwo bigeze bayereka ibimenyetso by’amafaranga bafatanze. ni ukuvuga ko ikirego batanze nta shingiro kinafite kuko nta byangombwa berekanye byo kugura imigabane."
Bigeze ku ngingo y’ibihano bisabirwa Dr. Bihira, yavuze ko ibihano yakemera ari uko "Ibihano nakemera, nkuko nari umuhuza abantu banone bahure n’ababambuye babasubize ibyabo."
Urubanza ruzasubukurwa tariki ya 25 Werurwe 2022.















