Uwari Minisitiri w’Urubyiruko muri Guverinoma icyuye igihe, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatungiye agatoki inzego zigenza ibyaha mu Rwanda ko zagenzura niba mu biganiro by’umwe mu bakorera kuri YouTube uzwi nka Yago hatarimo ibyaha by’amacakubiri no gucamo abanyarwanda ibice.
Dr Utumatwishima yatabarije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, abitewe n’uruhererekane rw’ibiganiro uyu musore n’abandi bamaze iminsi bateranamo amagambo, bakoresha imvugo yasanze zikomeye atangira gukemanga icyo bishobora kubyara mu gihe bikomeje kurebererwa.
Yagize ati: "Nabanje gukeka ko ibyo urubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz.
Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze.
Mubo Dr. Utumatwishima yavugaga ari nabo yasabye RIB ko yakitaho barimo Yago, uwiyita godfather, m_,irene, sky2 n’abandi. Aba bazwi cyane mu biganiro n’ubuhanzi bitambuka ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, ku mirongo bafunguye bakoreraho ibiganiro.
#Yago, #godfather, #m_irene, #sky2, etc.
Yago ushobora kuba ari kwishyira mu mazi abira
Mubo uyu Nyarwaya wiyita Yago yatukaka, nabo bagiye batanga ibiganiro mu buryo bwo kumusubiza mu bihe bitandukanye.
Gusa nyirubwite yagiye aterwa imijugujugu n’abantu batandukanye kuri X, bagiye batanyurwa n’imvugo zisesereza, zirimo kubibutsa aho bakomoka, uwo bakomokaho ndetse n’imvugo zumvikanamo ivangura rishingiye ku karere, ko aho bakomoka hafite ukundi ahafata.
Nyirubwite nawe ntiyariye iminwa amaze kubona ko Dr. Utumatwishima amushumurije RIB, ahita atangaza impamvu imutera kuvugana ubukana ibyo yakoze.
Nubwo Yago yagerageje kwisobanura, hari abatabyakiriye uko abisohoye, bahitamo kumwibutsa ko akwiye guhagarikwa amazi atararenga inkombe.
Samuel Mutungirehe





















