Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Dufite ubwirinzi bw’imbunda ariko nta bwirinzi bw’inkuba turabona-Abaturage ba Rutsiro

Wednesday 16 April 2025
    Yasomwe na

Hari bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bahangayikishijwe n’inkuba zijya zibibasira, bakaboneraho gusaba ubuyobozi kubegereza imirindankuba.

Ntibarikure Joseph na Ngendahimana Gérard, ni bamwe muri baturage bagaragaza ubwabo ko mu gihe inkuba zikubita nk’abaturage batuye muri kano Karere ka Rutsiri, baba bafite impungenge zuko nabo zabakubita.

Ntibarikure ati: "Ubu ntawe ukibona imvura iguye ngo yugame mu ntoki."

Uyu muturage yunganirwa na Ngendahimana nawe wagize ati: "Ni ikibazo gikomeye, kuko iyo imvura iguye ukabona ibaye nyinshi umuriro turawukupa, kuko tuba tuzi ko mu kanya nikubita cyane inkuba zirakubita umuntu; icyo kintu turakitegura cyane. Iyo tubonye imvura ikubye cyane umuriro turawukupa kugira ngo inkuba nizikubita tugire ubwirinzi hakiri kare, kuko inaha muri kano karere kacu kagira inkuba nyinshi cyane."

Undi muturage witwa Iyakaremye Emmanuel, aboneraho gusaba ubuyobozi ko bwabegereza imirindankuba, mu rwego rwo guhanga nazo.

Yagize ati: "Ibiza by’inkuba byo birahari, ikintu twasaba leta ni uko batwemereye bagafata umudugudu wenda bagashyiramo imirindankuba runaka ya leta, iminara y’imirindankuba ya leta byaba byiza, twaba turinzwe".

Ntibarikure Joseph

Yakomeje agira ati: "Ubwo twasaba leta wenda igakora, nka hano ku midugudu ikajya iterekamo nk’umunara, igashyiraho umurindankuba, ahandi igaterekamo umunara igashyiraho umurindankuba, niba ari iterambere bashaka ntacyo gusora twanosora ariko natwe tuziko dufite ubwirinzi. Dufite ubwirinzi bw’imbunda, nta bw’irinzi by’inkuba turabona".

Icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, buvuga ko bwafashe ingamba mu guhangana n’inkuba zijya zibasira abaturage batuye muri kano karere.

Umuyobozi w’akarere, Kayitesi Dative yagize ati: "Ntekereza ko byibuze twareba mu masantere uburyo abantu bajya bishyira hamwe bakagura umurindankuba, cyane cyane abikorera ku buryo ba kavaringa( yagera) erea (ahantu) zose ziri muri iyi santeri. Ikindi nanone ku nyubako za leta hakajyaho umurindankuba ufite ubushobozi ku buryo wakavaringa aho ngaho hegereye."

Kayitse Dative, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Rero ni ikibazo gikomeye kandi koko tunabona ariko nanone no gukomeza kwigisha abaturage igihe imvura iguye kwirinda kuba yegereye ahantu hari amashanyarazi, wenda za prise n’ibiti, cyangwa no gucomeka ibyuma cyangwa se n’amatelefone tukazimya; nubwo nta controle (ubugenzuzi) ariko byibuze ubwirinzi bwa mbere twabukoze. Numva ari uko duhagaze kandi ari izo ngamba dufite mu Karere kacu ka Rutsiro.

Mu kwezi gushize kwa Gatatu, inkuba ziherutse gukubita abantu babiri barapfa, harimo umwe wo muri kano Kagari ka Murambi, yakubise ubwo yarari mu rugo.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru