Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

"Dukomeje guhigwa bukware mu masambu yacu"

Wednesday 27 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Hari abaturage bo mu karere ka Musanze, mu murenge wa Musanze bavuga ko bahagaritswe gukoresha amasambu yabo kuko arimo ikirombe, bizezwa ko hari umushoramari uzaza kubishyura none ngo kubwo amaburakindi bakomeje kwiyahuramo.

Ni abatuye mu mudugudu wa Kanganwa, biganjemo urubyiruko, bavuga ko bahisemo kwiyahura muri iki kirombe cya Kanganwa bivugwa ko akarere kagifunze mu gihe nta mushoramari urishyura abaturage kugira ngo agikoreshe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umwe muri aba baturage witwa Dushimimana Emmanuel yagize ati: "Mu byukuri iki kirombe nicyo cyari kidutunze kuko twakuragamo umucanga tukabona ibyo kurya bitunga imiryango yacu, kandi aha hose mureba ni mu mirima yacu, nawe rero urabyumva ntiwaburara mu isambu yawe harimo ibishobora kugutunga, batubwiye kenshi ko umushoramari aza kutugurira ubutaka agakuramo imari ariko amaso yaheze mu kirere."

Undi muturage twaganiriye yagize ati: "Nk’urubyiruko duturiye iki kirombe tubayeho nabi cyane, nubwo bahashyize umuzamu wo kudukumira ngo tutajya gufata umucanga sinakubeshya ko tutajyamo pe, kubera inzara, yego ntitwajyanamo imodoka ariko dupakira ku magare kugira ngo tubone uko tubaho."

Aba baturage babajijwe n’umunyamakuru niba nta mpumgege baba bafite ko ikirombe cyabagwira bitewe nuko kenshi baba biyiba bavuga ko bajyamo ari na mbuze uko ngira ari nho bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwakumvikana n’umushoramari akaza akabaha ingurane ubundi bakazibukira gusubira muri iki kirombe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Bwana Edouard Twagirimana yavuze ko bafashe icyemezo cy’uko iki kirombe cya Kanganwa gihagarara kuko ngo Igihugu kirimo kwiga uburyo cyabyazwa umusaruro urenze uko abaturage bakibona.

Yagize ati: "Imicungire ya kiriya kirombe hafashwe icyemezo cy’uko kiba gihagaritswe, kuko Igihugu cyiracyiga uburyo cyabyazwa umusaruro urenze uko abaturage bakibona ndetse na bene cyo bazabyungukiramo, gusa ntibibujije ko umwe cyangwa babiri binyabya bagatwara ibyo batwara tukabafata tukabasobanurira ko bitemewe, mu gihe hagitunganywa uburyo bwo kugikoresha neza."

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Turabizi ko ubutaka ari ubwabo bagomba kuba bihanganye , kandi nibyo bagakwiye kuba bakoresha icyo kirombe cyabo, ibyo byose birazwi kandi biri mu nzira, mu minsi iri mbere kizakoreshwa kandi kitwungure."

Aba baturage bakomeza bibaza impamvu imyaka ishyira indi igataha nta mushoramari baraha iki kirombe cya Kanganwa, gifite umucanga wubakishwa inzzu ndetse uyu mucanga wakwifashishwa no mu buryo bwo gutunganya Sima.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru