Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

EAC na SADC bongereye urutonde rw’abahuza b’u Rwanda na DRC

Tuesday 25 March 2025
    Yasomwe na

Inama yaraye ihuje Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’iy’Amajyepfo (SADC) kuri video Conference, yavuguruye urutonde rw’abahuza mu kibazo cya Repubulika ya Dekomarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, bava kuri batatu ba mbere bagera kuri batanu ndetse bavamo umwe.

Abahuza bemejwe ni Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia. Mu bari basanzwe muri izi nshingano bari batarabyaza umusaruro ni uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn Boshe.

Mu byitaweho mu gutoranya aba bahuza harimo igitsina (Gender) n’ururimi rukoreshwa mu buhuza

Aba bahuza bemerejwe mu Nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025.

Ni inama ya kabiri yahuje aba bayobozi barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa RDC, Antoine Felix Tshisekedi.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, William Ruto na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi wa SADC, Emmerson Mnangagwa.

Yari igamije kurebera hamwe aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa imyanzuro yemejwe mu nama iheruka igendanye no gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru