Friday . 3 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Espagne yananiwe gutsinda Suède, Schick yinjiza kimwe mu bitego byiza muri EURO

Tuesday 15 June 2021
    Yasomwe na

Nubwo yihariye umupira iminota myinshi, Espagne yananiwe gutangira neza muri EURO 2020, inganya ubusa ku busa na Suède mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda E wabereye mu mujyi wa Seville ku wa Mbere.

Ikipe y’umutoza Luis Enrique yihariye umupira kuva ku munota wa mbere ndetse yabonye uburyo bwinshi bugana mu izamu, gusa kubona igitego biranga.

Uburyo bwiza bwabonetse mu minota ya mbere ni umupira Marcus Danielson yananiwe gukuraho ari imbere y’izamu, ufatwa na Alvaro Morata wawuteye ku ruhande gato.

Dani Olmo yacomekewe umupira mwiza na Koke mbere y’uko ashyiraho umutwe ari muri metero nkeya cyane uvuye ku izamu, umunyezamu Robin Olsen awukoraho gato.

Habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, Suède yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego, umupira watewe na Alexander Isak ukurwa mu izamu na Marcus Llorente mu gihe wari wamaze gutambuka ku munyezamu Unai Simón.

Isak yaremye kandi ubundi buryo bwiza ku ruhande rwa Suède mu gice cya kabiri, ahindura umupira yahaye Marcus Berg warebanaga n’izamu wenyine, ariko uyu wa nyuma awutera hanze.

Kunganya uyu mukino bivuze ko itsinda E rya EURO 2020 riyobowe na Slovakia, yo yatunguye Pologne ikayitsinda ibitego 2-1 mu mukino wari wabanje guhera saa kumi n’ebyiri.

Suède izongera gusubira mu kibuga yakira Slovakia ku wa Gatanu i St Petersburg mu Burusiya mu gihe Espagne izakira Pologne ku wa Gatandatu saa tatu z’ijoro.

Patrick Schick yatsinze kimwe mu bitego byiza mu mateka ya EURO

Umunya-Repubulika ya Tchèque, Patrick Schick, yatsinze ibitego byombi byafashije igihugu cye gutsinda Ecosse 2-0 mu mukino wo mu itsinda D wabanjirije iyindi ku wa Mbere, guhera saa cyenda.

Gusa, igitego cya kabiri yatsinze ku munota wa 52 ni cyo cyavugishije benshi kuko yarobye umunyezamu David Marshall wari wasohotse, akurikiye umupira agwa mu nshundura. Schick yateye umupira ari muri metero 45 uvuye ku izamu.

Repubulika ya Tchèque yahise inganya amanota atatu n’u Bwongereza mu gihe Ecosse na Croatia zifite ubusa.

Kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe imikino ibiri yo mu itsinda F, aho Portugal ikina na Hongrie guhera saa kumi n’ebyiri mu gihe u Bufaransa bwisobanura n’u Budage guhera saa tatu z’ijoro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru