Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, cyahanuye kajugujugu y’ubutumwa bwa Loni (UN) muri icyo gihugu, MONUSCO, yari igeze ku musozi wa Ntamugenge ihitana abakozi umunani.
Ingabo za FARDC zashinze ibirindiro n’intwaro zikomeye kuri uwo musozi kugira ngo zishyire hasi mu buryo butunguranye ibirindiro by’umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano, nk’uko Goma 24 yabitangaje.
Iby’ihanurwa ry’iyo ndege byanemejwe kandi n’Ingabo z’ubutumwa bwa UN muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, zatangaje ko zabuze itumanaho n’indege yabo ya kajugujugu yari iri mu butumwa muri zone ya Tshanzu (Rutshuru). Ibi bisa n’ibigaragaza ko batari bamenye ko indege yabo yashyizwe hasi n’ingabo za Leta bashinzwe gufasha kurinda abasivile, FARDC.
MONUSCO yvuze ko icyateye kuburana mu by’itumanaho n’iyo ndege kitaramenyekan, bikirimo gukorwaho iperereza.
Umuyobozi wungirije wa MONUSCO. Gen. Benoit Chavanat yavuze ko nta mirwano yigeze ijyamo n’umutwe wa M23, ivuga ko igishoboka ari uko bitewe n’inshingano zayo ishobora guafsha ingabo za FARDC kugira ngo irinde abasivile.
Yavuze kandi ko ejo hashize bakiriye abantu benshi baje babahungiraho, bivugwa ko bahunze imirwano ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC.
Ikarita igaragaza agace indege ya MONUSCO yari igezemo mbere yuko baburana nayo ku itumanaho















