Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

FARDC yasabye ingabo zayo na Wazalendo kutongera gushotora M23

Monday 24 March 2025
    Yasomwe na

Nyuma y’inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha muri Qatar imbere y’umwami w’iki gihugu, hari impinduka zitangiye kwigaragaza mu gutanga agahenge ku bakongomani bari mu Burasirazuba bwa Congo n’akarere muri rusange.

Ku ikubitiro, hasohotse itangazo rya M23 rivuga ko yikuye mu gace ka Walikale yari imaze kugeramo.

Icyo cyemezo cyaje gushimangirwa n’itangazo ry’Ingabo za Leta ya Congo FARDC, zivuga ko zitazongera kurwanya M23/AFC.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, FARDC yavuze ko bakiriye icyemezo cya M23/AFC cyo kuva mu gace ka Walikale izi nyeshyamba zari zimaze iminsi zifashe.

Yavuze ko icyemezo cya M23/AFC yafashe kijyanye n’itangazo ryasinywe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo muri Qatar tariki 18 Werurwe 2025, igihe Perezida Paul Kagame na Perezida Antoine Felix Tshisekedi bahuzwaga na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Mu byemejwe icyo gihe harimo guhagarika imirwano ku mpande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo, gusa siko byagenze imirwano yarakomeje.

Igisirikare cya Congo kivuga ko kizakurikirana cyitonze kuva mu gace ka Walikale kw’inyeshyamba za M23, ziyemeje kujya ahitwa Kibati.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, Maj.Gen Sylvain Ekenge yavuze ko igisirikare cya Congo kitazigera kigaba ibitero ku mutwe wa M23/AFC ndetse ko kinabisaba Wazalendo kugira ngo kibuze ko habaho intambara, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’i Luanda na Nairobi, no gufasha ko imyanzuro yafatiwe muri Qatar ishyirwa mu bikorwa, kimwe n’ibyemeranyijwe muri leta zunze ubumwe za America.

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko mu ryafashe icyemezo cyo kuva mu gace ka Walikale mu rwego rwo gufasha ko habaho umwuka mwiza ugamije gukemura mu mizi ibibazo biri muri Congo binyuze mu biganiro bya politiki.

AFC/M23 ivuga ko iki cyemezo kandi yagifashe mu rwego rwo kubahiriza agahenge k’imirwano yiyemeje ubwayo tariki 22 Gashyantare, 2025.

Izi nyeshyamba zasabye abayobozi b’imiryango itari iya Leta, n’abasivile kureba uko bicungira umutekano wabo n’uw’abaturage mu gihe ingabo za AFC/M23 zitakiri muri kariya gace.

Gusa M23/AFC yavuze ko igihe yagabwaho igitero cyangwa kikagabwa ku basivile bari mu duce igenzura icyemezo yafashe kizahita gita agaciro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru