Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Fatima women football yatewe mpaga, As Kigali WFC inyagira APAER

Tuesday 2 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Fatima y’abari n’abategarugori yatewe mpaga na Kamonyi nayo y’abari n’abategarugori ku munsi wa Mbere wa Shampiyona yatangiye kuri uyu wa Mbere Tariki ya 1 Ugushyingo 2021.

Mu mukino wa Mbere wagombaga kubera kuri stade Ubworoherane ku isaha ya Saa 14h00’ hagati ya Fatima women football club na Kamonyi women football club ntiwabaye bitewe nuko Ambulance yageze Ku kibuga nta Muganga ifite bisaba ko baterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Twifuje kumenya icyatumye iyi Kipe ya Fatima wfc imaze hafi imyaka ibiri mu cyiciro cya Mbere maze itangiye nabi shampiyona 20 21-22 maze Kuri telefone y’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw padiri Ferdinah uyobora iyi Kipe avuga ko umuganga yagize impamvu zatumye atahagerera igihe.

Aragira ati" Habayeho muganga wakerere kuhagera duterwa mpaga cyane ko yahuye nibibazo by’amayira ,yego biduciye intege ubwo tuzakina indi mikino."

Bamwe twaganiriye bavuze ko bibabaje Ku a badakinnye uyu mukino Kandi bari bafite amahirwe yo kuba batsinda gusa ngo bagiye gutegura indi mikino bazagerageze kwitwara neza .

Abasifuzi bafashe umwanzuro wo gutera mpaga Saa 14h00’ , ku munsi wa Kabiri wa shampiyona Fatima WFC izasura Rambura Women football club.

Mu yindi mikino y’umunsi wa Mbere As Kigali WFC yatsinze APAER WFC ibitego 4-0, mu gihe ES Mutunda yatsinze Rambura WFC ibitego 2-1, Bugesera WFC inganya na Inyemera WFC 0-0.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru