Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

France: Inteko ishinga amategeko yakuyeho Guverinoma

Thursday 5 December 2024
    Yasomwe na

Inteko ishinga amategeko y’Ubufaransa yatoye ku bwiganze icyemezo gukuraho icyizere kuri Guverinoma y’Ubufaransa ihita iseswa.

Ni Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier, wegujwe nyuma y’amezi atatu gusa itangiye inshingano.

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, ni bwo ku nshuro ya mbere mu myaka irenga mirongo itatu ishize, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, itoye icyemezo cyo kweguza Guverinoma.

Abadepite 331 muri 577 ni bo batoye bashyigikira icyemezo cyo kweguza Guverinoma, cyatangijwe n’abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ku wa 5 Nzeri 2024 ni bwo Emmanuel Macron yatangaje ko yagize Michel Jean Barnier Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandutanye.

Atakarijwe icyizere nyuma y’igihe gito ashyizweho na Perezida

Icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho cyafashwe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritsindiye imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa na Ensemble ya Perezida Macron yatsindiye 159.

Ubusanzwe Minisitiri w’Intebe yari yaravuye mu ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Macron bitewe n’uko mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko aheruka ryari ryarabonye amajwi ariha ubwiganze busesuye bungana n’imyanya irenga 289 muri 577 igize uru rwego.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Speaker Yael Braun-Pivet, yatangaje ko Barnier agomba guhita ashyikiriza Perezida Emmanuel Macron ubwegure bwe, na we ugomba guhita ashyiraho umusimbura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru