Umunsi mpuzamico (Intercultural day ) wateguwe na Kaminuza ya Ines- Ruhengeri wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022 wari uhuje abanyeshuri barenga 137 baturuka mu bihugu 17 nibo bagaraje imico yabo binyuze mu mbyino n’indyo aho habayeho gusabana mu rwego rwo guhuza abanyeshuri bakiyumvanamo aho gutinyana.
"Ubumenyi bushingiye ku muco niyo ndangagaciro z’umuntu nyamuntu" nkuko byagarutsweho n’abanyeshuri bagaragaje imico itandukanye binyuze mu mbyino n’indyo zitandukanye berekanye ndetse habaho guhura barasabana kuko mbere buri wese atari azi mugenzi we.
Ibrahim Umuhari, wo mu gihugu cya Nigeria yiga mu ishami ry’ikoranabuhanga (Computer science), yavuze ko yishimiye gusabana na bagenzi be ndetse akaba yagiye atungurwa no kubona imico y’ibindi bihugu nko kubyina n’ibiryo bimwe na bimwe .
Umuhari yagize ati "Mu byukuri Ndishimye cyane Kuba nabonye umwanya wo gusabana n’abagenzi banjye twese uko turi hano dufite imico itandukanye, nabonye ibiryo bimwe bijya gusa nibyo muri Nigeria , ndetse byatumye dusabana n’abandi banyeshuri; bizakomeze rwose ni byiza ubu tugiye kujya twiyumvanamo. "
Elisa w’imyaka 23 y’amavuko akomoka mu gihugu cya Italy, yiga muri Ines Ruhengeri mu icunga mutungo (Economic) avuga yishimiye kubona imbyino z’ibindi bihugu bitandukanye nibyo yaramenyeye iwabo mu Butaliyani.
Elisa yagize ati "Maze ukwezi kumwe hano muri Ines , maze kwiga ibintu byinshi .uyu munsi nabonye indyo zitandukanye, imbyino zitandukanye, byari bigoye cyane kwisanzura kuri bagenzi bacu twasanze hano, natunguwe no kubona " Cassava " iwacu ntabwo tubigira , cyokoze ibishyimbo (beans ) byo nabonye bisa n’ibyiwacu, uyu munsi ndanezerewe cyane."
Umuyobozi wa Ines-Ruhengeri Frere Dr. Fabien Hagenimana, yavuze ko bateguye uyu munsi mpuza mico kubera ko umuco ari inkingi y’ubuzima bwa muntu, usibye kandi kuba umuco wahuza abantu bituma habaho gasangira batishishanya ahubwo hakabaho gusabana.
Fr. Dr. Hagenimana yagize ati "Twateguye uyu munsi Mpuzamico kubera ko hano tumaze kugira abanyeshuri benshi baturuka mu bihugu birenga 17 muri Afurika n’i Burayi, twasanze rero batinyana dushyiraho umunsi nkuyu kugira ngo abanyeshuri bahure bamenyane, basabane kugira ngo umwe arebe umuco w’ikindi gihugu abone ko bijya gusa n’ibyiwabo; kandi mwabonye ko bishimye binyuze mu mbyino n’uburyo batweretse amafunguro atandukanye bateguye wabonaga bimwe bijya gusa n’ibindi ."
Fr.Dr . Fabien Hagenimana akomeza avuga ko uwasuzugura umuco w’abandi kuko atawumva ariwe uba wisuzugije ubwe.
Yagize ati "Ubu twubatse umuryango ntabwo hano ari mu kigo ahubwo ni mu rugo, cya gikuta cyari gihari ubu kivuyeho, umuco uhetse abantu kandi umuntu utagira umuco kubaho byagorana, umuco ni yo ngobyi iduhetse twese, ubu bagiye gutinyukana bajye basabana bafashanye."
Kaminuza ya Ines-Ruhengeri ni mpuzamahanga kuko imaze imyaka irenga 19 ishinzwe , kuri ubu iri shuri ryohereza abanyeshuri mu bihugu byo hanze mu Budage , Italy ( Plama) n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo gukomeza gutuma baguka mu mutwe bakamenya uko ahandi bakora ibintu bitandukanye.
Abanyeshuri bamuritse imico y’ibihugu byabo baturuka mu , Burundi, Cameroon, Congo Brazzaville,DRC, Gabon, Ghana, Kenya , Liberia, Mali, Nigeria, Tanzinia , Chad, South Sudan , Uganda, Italy, German.
Culture day muri iyi kaminuza igiye kuzajya iba buri mwaka nkuko byatajwe n’umuyobozi wayo, kugira ngo noneho bazakomeze kwimika ubumenyi bushingiye ku muco mu banyeshuri.
















