Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gisagara: Umukecuru utishobye arasaba gusanirwa inzu

Tuesday 22 July 2025
    Yasomwe na

Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save mu kagari ka Shyanda mu mudugudu wa Rwakabuye, hari umukecuru witwa Nyiramakuba Bertilde utishoboye, usaba gusanirwa inzu ye, ni nyuma yo kuyubakirwa ariko ikaba imaze gusaza.


Nyiramakuba Bertilde usaba kubakirwa

Nyiramakuba Bertilde, aba wenyine, nta mwana ndetse nta n’umugabo afite, twamusanze mu mudugudu wa Rwakabuye mu kagari ka Shyanda mu murenge wa Save. Uyu mukecuru w’imyaka 70, ubwo twaganiraga yatubwiye ko afite ikibazo cy’uko yari yarubakiwe inzu ku nkunga ya leta, ariko kugeza ubu iyi nzu ikaba yarangiritse kandi ntabushozi n’imbaraga afite zo kuba yayisana.
Ati" Njyewe ikibazo mfite nabaga mu nzu nubakiwe na leta none ubu ngubu amabati urubura rwaraje rurayangiza, urumva ni cyiza cy’imvura urubura rwarayashwanyaguje neza neza, ubu ngubu mu nzu ni nko hanze, imvura iragwa ikansanga mu nzu kuko icyumba nararagamo haravirwa, ubu narimutse nagiye kuryama muri saro kuko ariho mbona uburyo bwo kugamo".


Iyi niyo nzu uyu mukecuru abamo

Uyu mukecuru kuri ubu asigaye abura aho arara iyo imvura yaguye, kuko igice kinini cy’iyi nzu amabati yaratobotse, ndetse avuga ko yagejeje ikibazo cye ku buyobozi bw’umudugudu n’akagari ariko bikaba iby’ubusa akaba ariho ahera asaba ubuyobozi bwo hejuru ko bwagira icyo bumufasha.

Yagize ati "icyo nasabaga rero ni uko bampa irindi sakaro n’igikoni kandi bigaterwa nuko nta n’igikoni nari mfite kuko nacanaga mu nzu nkaba ndi umukene nkaba naramugaye amavi".



Umuyobozi w’umurenge wa Save Sibomana Damien ku murongo wa telephone yatubwiye ko ikibazo cyose umuturage afite, bafite inshingano zo kugikemura mu gihe biri mu bushobozi bwabo.
Yagize ati "Murakoze twebwe dufite inshingano zo gufasha abaturage kandi ikibazo cyose baba bafite kiri mu bushobozi bwacu turagikemura ntabwo ubushobozi bubonekera icyarimwe, ariko igishoboka cyose umuturage turakimukorera, kuko tujya dukemura ibibazo by’abaturage, mpamya ntashidikanya ko nawe tuzabikemura".



Uyu mukecuru Nyiramakuba Bertilde agaragaza ko ashaje kandi ntabushobozi afite, akaba anafite n’ubumuga bwo mu mavi bityo yagakwiye kuba afashwa.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru