Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye umurenge wa Tumba akagari ka Cyarwa bavuga ko bajujubijwe n’urugo rw’abaturanyi babo aribo Munganyinka Beata n’umugabo we Sebera Alphonse bahora babatoteza bakanabakubita bakabakomeretsa.
Umwe yagize ati “Akarengane nkakorerwa n’abaturanyi bange umugabo witwa Sebera n’umudamu we dore haruguru aho, bimaze igihe kinini, barantoteza kugeza ubwo ntakibasaha kubyihanganira. Byagiye biba kenshi mu magambo ari nonoho bigeza naho nsigaye nkubitwa singire kirengera”.
Umukecuru wo mu cyigero cy’imyaka 70-75 yavuze ko umuryango wa Sebera n’umugore we Munganyinka babajujubije ati” Hano muri uyu mudugudu ntabwo tugira amahoro igihe cyose hahora indwano za hato na hato kandi byose biturutse kuri urwo rugo rwa Sebera. Ngewe hari nubwo ntaharara ntinya ko bazanyicira dore nta n’intege nsigaranye ndisaziye”.
Aba baturage abavuga ko bitagakwiye ko babuzwa amahoro bene aka ka kageni ngo dore ko n’ubuyobozi bw’umudugu wa Mukoni busa nubwatereranye kuri aka karengane bigatuma aho bageze hejuru ikibazo cyabo kidahabwa agaciro, bose bagahuriza ku cyifuzo cyuko uyu muryango wa Sebera hamwe n’abandi bafatanya kubabuza ituze ubuyobozi bwabegera bakihanangirizwa kandi uwo barenganyije amategeko akajya yubahirizwa dore ko niyo hari ufuzwe muribo bucya kabiri akaba yagarutse agakomeza ibyo bikorwa bigayitse.
Umwe muribo yavuze ko iyi miryango yatujwe aha bose ari abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bose bafite ibikomere ariko atungurwa nuko bakomeje kuryana ntibacane uwaka.
Ati” Ngewe narinzi ko twatujwe aha kugira ngo bidufashe kwiyubaka tubane neza kandi twishimire igihugu cyiza ariko ntungurwa nuko umuryago umwe watuvuyemo ukaba usigaye waratubujije amahwemo twese”.
Undi nawe asobanura ko nubwo bwose bimeze gutya ariko bakigorwa nuko ubuyobozi bw’umudugudu wa Mukoni butabafasha kuko igihe cyose bibaye ntacyo Mudugudu abafasha.
Ati”Navuga ko na Mudugudu abigiramo uruhare ibaze umuntu ibi byose biba hano ariko waba wahuye n’akerengane ntakumve. Rero turasaba ko ubuyobozi bwo hejuru bwamanuka bukadufasha kuko aho bigeze hari nabo muzajya mwumva bicanye bitewe nuko byakomeje guherera iyo.
Munganyinka Beata umwe mubagize uyu muryango ushirwa mu majwi n’aba baturage ko ajya anabakubita ubwo umunyamakuru yamubazaga yasubije muri aya magambo.
Yagize ati”Muragenda mubisabe Mudugudu ntabwo abanyamakuru baza gusaba amakuru batari kumwe na Mudugudu”.
Kuri iki kibazo umuvugizi wa Polisi y’urwanda mu natara y’amajyepfo CP Hassan Kamanzi avuga ko nta na rimwe polisi izigera ireberera umuntu wese ukora ibikora byo kubangamira ituze rya Rubanda.
Ati“Icya mbere Polisi ibwira abaturage nuko muri uru Rwanda nta muturage numwe uri hejuru y’amategeko. Abaturarwanda twese dutegetswe kubahiriza amategeko uwo muntu waba uhari ufite iyo myitwarire itari myiza gamije guhungabanya umutekano w’abaturanyi nta na rimwe polisi izigera umworohera”.
Aba baturage basaba ko ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’izindi nzego bashyira imbaraga mu gukurikirana byimbitse iki kibazo kigakemuka burundu ngo bitabaye ibyo hari n’abazahasiga ubuzima.
Moise Munyaneza




















