Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Abacuruzi babangamiwe nuko imbuga z’imbere y’inzu zabo zahinduwe gare y’imodoka

Friday 22 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bafite inzu z’ubucuruzi muri sentere ya Gakenke barifuza ko hakubakwa gare y’imodoka kuko imbuga z’inzu zabo zitakabaye ari zo zihindurwa gare zitegerwamo abagenzi, cyane ko bibatera akajagari gakabije kandi ntibishyurwe amahoro ya parikingi.

Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere, bamubwira ko aho bamaze imyaka myinshi bizezwa kubakirwa gare ariko bikaba byarabaye agateranzamba .

Kamali Eric yagize ati "Murabona ko ducururiza hano muri iyi sentere ariko haba hari akavuyo kandi imodoka n’abagenzi biba binyuranamo, ubundi iyi ni imbuga z’inzu zacu twakabaye dukoresha none zahindutse gare, ni ikibazo kidukomereye, babivuze kuva kera Mayor Nzamwita Deogracias agihari ariko ntakirakorwa."

Bamwe mu bagenzi Mamaurwagasabo yahasanze bategereje imodoka, nabo bagira ati “Usanga hano abagenzi babyigana n’imidoka kubera ubuto bw’aha hantu, mbese birabangamye rwose; ntaho kwicara wabona byibuze utegereje imodoka usanga abantu barambiwe kubera kutabona uko bicara, usibye no kuba iyi gare itajyanye n’igihe n’aho kwiherera naho ni ikindi kibazo gikomeye, batwubakiye gare byaba byiza."

Iyo ugeze muri iyi santere usanga hakorera amakompanyi menshi atwara abagenzi bava cyangwa bagana mu mirenge igize akarere ka Gakenke, abajya i Kigali cyangwa bagana i Musanze ndetse ikaba yubatse hagati mu masangano y’umuhanda ujya ku bitaro bya Nemba. Iyi gare kandi iba iparitsemo abatwara moto n’amagare.

Twagerageje kuvugisha abatwara abagenzi nabo bavuga ko bifuza gare kandi ifite ibisabwa byose cyane ko iyi bakoreramo batisanzura kandi bikica n’akazi kabo.

Umwe twaganiye yagize ati “Ubusanzwe hano muri iyi gare turi companyi zigera muri 4 zirenga, buri imwe igira ahabugenewe iparika ariko nabwo ubona ari uburyo bwo kwirwanaho. Usanga imodoka zicucitse kubera ari hatoya cyane."

Aba baturage bakomeza basaba ko kubaka gare ya Gakenke byihutishwa kuko ari umushinga ushobora kubagirira inyungu nyinshi bakavuga abakoreramo ari benshi cyane ku buryo abakorera ingendo muri aka gace n’abandi barema amasoko ari umubare munini.

Byari byatangajwe ko Gare ya Gakenke izubakwa mu mwaka ushyize wa 2021 aho umuyobozi wari uriho icyo gihe, Nzamwita Deogracias yagize ati “Twumvikanye na Jali Holdings ko izatwubakira gare ya Gakenke ndetse n’ikibanza kirahari, hari igice twabahaye nk’akarere na bo bigurira ahandi; gusa batubwiye ko batakubakira za gare rimwe. Bari babanje gare ya Musanze, bakurikizaho iya Gicumbi, noneho hakabona gukurikiraho iya Gakenke. Ubwo rero uhereye umwaka utaha mu kwa mbere 2021 ni bwo bazatwubakira gare; ni ahantu mu kibanza kinini cyegereye hariya gare dukoresha ubu.

Niki ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buriho butangaza kuri iki kibazo kugeza uyu munsi

Umuyobozi w’Akarere Ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney yagize ati "Twatangiye ibiganiro na Jali Holdings kugira ngo turebe niba badufasha muri iki gikorwa remezo cyiza cyo kubaka gare , twari twabasabye ko bazaza kureba inzu batangira kubarira azavamo kugira ngo tuzabone ubwagukiro bwo kubakaho iyi gare, turabizeza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha mu kwa karindwi 2022-2023, uyu mushinga wo kubaka gare uzaba watangiye."

Aba baturage ba Gakenke bavuga ko bahora bizezwa iyi gare ariko ntiyubakwe bakaba ntacyizere bafite ko bashobora kuzabona gare nziza nini bakoresha, bagakomeza basaba ko byakwihutishwa bigashyirwa mu bikorwa bikava mu magambo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru