Bamwe mu baturage bakoraga isuku mu muhanda bo mu Murenge wa Cyabingo, mu karere ka Gakenke bakomeje kurira ayo kwarika nyuma yaho birukanwe badahawe amafaranga bakoreye.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Cyabingo aho yasanze aba baturage biganjemo abakecuru bakuze binubira kuba barirukanwe mu kazi bakoraga batarahembwa amezi abiri y’umwenda baberewemo.
Umwe muri aba baturage witwa Mukarukundo yagize ati: "Twebwe twarambuwe twarakoraga hano mu muhanda baratwirukana batubwira ko dushaje ngo ntabwo dushoboye, ubu baturimo amezi abari, ku kwezi baduhembaga ibihumbi 8000rwf gusa ikitubabaje ntabwo bashaka kuduhemba, turasaba ko batwishyura amafaranga yacu."
Undi muturage yagize ati: "Turasaba akarere ka Gakenke ko batwishyuriza amafaranga twakoreye twari dufitanye nabo kontaro yo gukubura mu muhanda izarangira mu kwezi kwa Kanama ariko twabonye baje baradusezerera ntafaranga baduhaye, ububtwabuze aho tubariza iki kibazo cyacu, twabwiye Gitifu wacu ntiyadufasha aratwirengagiza, abanyamakuru ubwo tubabonye mutuvugire batwishyure."
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga vestine avuga ko nta muntu ukwiye kwambura abaturage ahubwo ngo abaturage bakwiye kujya biyambaza abayobozi bakabishyuriza.
Yagize ati: "Icyo kibazo nibwo nkimenye, nta muntu ukwiye kwambura abaturage bacu, iyo tumenye nk’ibyo bibazo turabishyuriza, bajye babwira ba Gitifu cyangwa najye bampamagare rwose kuko usanga akenshi abo baturage baba bafite n’amikoro make, ntabwo bikwiye ko bamburwa rwose, ngiye gukurikirana iki kibazo, ndetse hari imirongo twashyizeho yo kugira ngo bajye batubwira ibibazo byabo cyane nk’ibyo byo kwamburwa kuko niba umuturage yarakoze bakamwambura birababaje."
Aba baturage bakomeza bavuga ko aya mafaranga agiye kumara hafi amezi atanu, akaba ariho bahera basaba ko bakwishyurwa aya mafaranga akabafasha mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere mu miryango yabo.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















