Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bagituye mu manegeka nyuma yuko bagenzi babo bimuwe bararira ayo kwarika kubera impungenge z’umuteka w’ubuzima bwabo bitewe n’ibihe by’imvura bigeze, bavuga ko iramutse yiyongeye yazabasiga iheruheru cyangwa bakahasiga ubuzima.
Ubwo Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Gakenke, akagari ka Buheta abasigaye mu manegeka abandi bamaze kwimurwa bavuze ko bafite ubwoba kuko ibihe by’imvura iremereye bigeze, bagasaba ko nabo bakimurwa bataragwirwa n’ibiza.
Nyandwi Jean Pierre wo mu mudugudu wa Buyagiro, ni umwe mu baturage twasanze arimo kuyobya amazi y’imvura isigaye irenga inzira, avako Leta irebye uko ibagenza bagatuzwa mu midugudu nabo bagira ubuzima bwiza bagatura batuje .
Yagize ati "Murabona ko dutuye hano mu manegeka kandi nta bushobozi dufite bwo kwiyimura ngo tujye gutura mu mudugudu, ubu rero leta idufashije bakatwimura natwe byadushimisha tukava muri aya manegeka."
Usibye banyiribwite Bahangayikishijwe nuko bagituye mu manegeka, na baganzi babo bamamaze kwimurwa bavuga ko bagihangayikishijwe no kuba hari abasigaye aho bimuwe.
Uyu muryango wimuwe utaragwirwa n’inkangu
Harerimana Jean Baptiste umwe muri bo, agira ati "Natwe nubwo twavuyeyo ariko dutewe impungenge zikomeye nabo twasizeyo, kuko urebeye ubuzima twari tubayemo cyane cyane mu bihe by’imvura biragoye kuryama ugasinzira uziko ko hari mugenzi wawe ukiriyo. Leta idufashije yakora ibishoboka byose n’abakiriyo ikabatuza mu mudugudu kuko ubuzima bwabo burageramiwe."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko hari gahunda yo gufatanya na Minisiteri y’Ubutabazi (Minema) kugira ngo barebe uburyo aba baturage nabo bimurwe.
Yagize ati "Hari gahunda turigufatanyamo na Minema kugira ngo turebe uburyo twakimura aba baturage kugira ngo batazagwirwa n’inkangu; dufite amafaranga turi gusaba muri Minema agera kuri Miliyoni 100 tuzifashisha."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba baturage atari bo bonyine bari mu manegeka ahubwo muei rusange hari abaturage bagera ku bihumbi 10.
Yagize ati "Ntabwo ari bo baturage bonyine bari mu manegeka mu karere ka Gakenke kuko hari imiryango irenga ibihumbi 10 bagituye mu manegeka."
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kagizwe n’imisozi miremire, ariko hakaba hakunzwe kwibasirwa n’ibiza, kuko mu myaka itatu ishyize hagiye havugwa biza cyane cyane mu gihe cy’imvura , hari abaturage bagwiriwe n’inkangu benshi bahasiga ubuzima.
Inzu iba ishobora kuba ihagaze ariko ikisanga hasi kubera inkangu zitunguranye
Umuhanda nyabagendwa inkangu ziwimenamo ugafungwa mu gihe gito


















