Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu karere Ka Gakenke , umurenge wa Gakenke mu Kagari ka Buheta bahangayikishijwe n’Ivuriro Rito rya Buheta, (Poste de Sante Buheta) bivurizagaho rimaze amezi arenga atatu rifunze imiryango, abaryivurizagaho bakaba basigaye barembera mu ngo kandi bafite mituweli.
Bamwe mu baturage bagiranye ikiganiro kirambuye na Mamaurwagasabo bavuga basigaye barembera mu rugo kubera ko kugira ngo bivuze basigaye bakora urugendo rurerure bagiye kwivuriza ku bitaro bya Kagoma aho bibabatwara hagati y’amasaha abiri n’atatu abandi bakavuga ko bajya ku bitaro bya Nemba.
Rwihandagaza Daniel utuye mu Kagari ka Buheta avuga ko iri vuriro ryari ribafitiye akamaro none ubu abana baaigaye barembera mu ngo.
Yagize "Dusigaye dukora urugendo tujya kwivuza za Kagoma na Kirambo kandi mbere twivurizaga hano, ubu biragoye kuba urembye ugakora urundi rugendo, ushobora no kugerayo utagifite ubuzima, muzatuvuganire rwose!"
Mukamugabire Serphine, ni umubyeyi twasanze muri aka Kagari iyi Poste de Sante ya Buheta yubatsemo, yavuze ko bibaza impamvu bafunze none basigaye baremba bakabura uko bivuza.
Yagize ati "Ubungubu dusigaye turemba tukabura uko tubigenza, abana bo birakabije, basigaye baturemberaho kandi mbere umuntu yabashaga guhita azana umwana hano mu gihe afite umuriro, bakamusuzuma ariko biratugoye muri iki gihe."
Uyu muturage akomeza asaba akarere kubarengera, bakongera kubona ivuriro hafi bakagiraa ubuzima bwiza.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko iki kibazo cyatewe n’ikiraro cya Base cyacitse maze rwiyemezamirino akabona ari gihomba agahitamo gufunga imiryango.
Yagize ati "Gufunga Post de Sante ya Buheta byatewe nuko ikiraro cya Base cyacitse bigatuma rwiyemezamirino ahitamo gufunga imiryango, kbera ko yabonaga ari guhomba bityo ko bari gushaka uburyo icyo kiraro cyasanwa kugira ngo iri vuriro ryongere rikore."
Uyu muyobozi akomeza ahumuriza aba baturage ko bitarenze mu kwezi kwa karindwi Poste de Sante ya Buheta izaba yongeye gukora neza.
Abaturage bafite mituweli ariko ivuriro ryarafunzwe
Umuhanda ugana mu kerekezo ivuriro ririmo warangiritse, wuzuye amazi


















