Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Hari abagore bagikorerwa ihohoterwa bagatinya kubivuga

Wednesday 16 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gakenke, bavuga ko bagikorerwa ihohoterwa n’abagabo babo mu ngo ariko bagatinya kubivuga, batinya ko byabateza amakimbirane bityo bagahitamo ku biceceka.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yiyemeje kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu rwego rwo guha agaciro abagore.

Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo barimo Uwamariya Dancilla, twamusanze mu murenge wa Rusasa, avuga ko abagore bagifata umugabo nk’umutware, bagifite umuco wo guhishira ibyo aba yakoze mu rugo ndetse ngo bakaba batinya ko umugabo ashobora kumwivugana mu gihe cyose agaragaje iryo hohoterwa amukorera.

Uwamariya yagize ati "Abagore hano turacyitinya ntitubashe gusobanura uburyo duhohoterwa, kuko hari igihe uvuga ngo ndamutse mvuze ibimbaho umugabo wanjye bakamuhana, agarutse byagenda bite? Ukumva ari ibibazo bikomeye."

Nyirasafari Annociata , we avuga ko gushyira umugabo we ku karubanda kandi bari bukomeze kubana bitabashobokera.

Nyirasafari yagize ati "Burya gushyira umugabo wawe ku karubanda ntabwo ari umuco mwiza, umuntu aba agomba kwihangana; hari igihe umugabo aza yasomye agacupa akagukubita ariko ejo mu gitotondo akagusaba imbabazi mugakomeza kubana. Icyo Leta yakora ni ugukomeza gukora ubukangurambaga hagati y’umugabo n’umugore, nibwo ihohoterwa ryazacika."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwamahoro Marie Threse, avuga ko bagomba kujya babanza kujyana ibibazo mu miryango bigakemukirayo byananirana bakagana ubuyobozi, cyane ko iyo bibaye ngombwa habaho gatanya aho kugira ngo umwe azice undi.

Uwamahoro yagize ati "Bakwiye gutinyuka bakajya bashyikiriza ibibazo imiryango aho gukomeza guhishira ihohoterwa, kandi burya si abagore gusa bahohoterwa ahubwo n’abagabo bakunze kugira ihohoterwa ariko bagaceceka, ubwo rero bibaye byiza bajya bicara mu miryango byananirana bakagana ubuyobozi ."

Akomeza avuga ko iyo mu miryango bibananiye kwiyunga babigeza mu buyobozi ndetse byaba nangomba bakagana inkiko bagahabwa gatanya kugira ngo amakimbirane atazakura umwe akaba yakwica undi.

Agira ati "Ubukangurambaga bwo gukomeza kwigisha imiryango kubana neza mu mahoro kandi imiryango ifite ibibazo nkibyo iyo tuyimenye kare turayegera cyane kuburyo nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma umuntu atangaza akarengane akorerwa."

Ihohoterwa aba bagore bavuga ko bakorerwa , harimo guhozwa ku nkeke, gukubitwa, kwimwa uburenganzira busesuye mu rugo ndetse no gutukwa ibitutse bya hato nahato ari nabyo ahanini bikurura amakimbirane avamo kuba bakwicana bimaze kurenga urugero.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru