Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Hari akagari kose katarangwamo ishuri ry’inshuke

Saturday 2 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Rukore umurenge wa Kamubuga, mu karere ka Gakenke bavuga ko babangamiwe no kutagira ishuri ry’incuke na rimwe mu kagari lose, bakabibona nk’imbogamizi ikomeye ku hasaza h’abana babo.

Babitangarije Umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ako kagaro, basaba ubuyobozi kugira icyo bubikoraho nabo bakabona aho abana babo bigira mbere yo gutangira amashuri abanza.

Twizerimana Fideli, ni umwe mu babyeyi wo muri ako kagari, avuga ko abana babo bakora urugendo rurere bajya ku marerero yubatswe kure y’umurenge wabo.

Agira ati "Dukeneye ishuri ry’incuke kugira ngo abana bacu bige, batwubakiye byibuze ishuri rimwe hano byadushimisha aho kugira ngo umwana muto ajye akora urugendo rurerure agiye kwiga mu wundi murenge; mutuvuganire."

Mbabazi Donatha nawe avuga ko kubona umwana w’imyaka 4 akora urugendo rw’isaha agiye kwiga kandi n’imvura iba irimo kugwa bibangamye.

Yagize ati "Ibaze kubona umwana ufite imyaka 4 akora urugendo rw’isaha irenga agiye kwiga imvura imunyagira, bikomeje kudidindiza ireme ry’uburezi ryagakwiye kuba rihabwa abana bacu."

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamubuga burizeza aba babyeyi ko bigiye kubashyiriraho irerero bifashishije amafaranga y’inkunga y’ubudehe ihabwa buri mudugudu mu rwego rwo kugira ngo haboneke ishuri ry’incuke abana bigemo.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kamubuga, Nkurunziza Jean Bosco, avuga ko hari amafaranga y’ubudehe bafatanyije n’akarere kugira ngo haboneke ishuri ry’incuke .

Yagize ati "Tugiye kwicarana n’abaturage tuganire ku buryo hanoneka ishuri ry’incuke kandi hari amafaranga y’ubudehe ahabwa buri mudugudu nayo tuzayifashisha dufatanyije n’akarere haboneke irerero ryigisha abana."

Muri aka karere ka Gakenke usanga mu mirenge imwe nimwe nta marerero ahari ndetse hamwe ugasanga barayashyize kure aho aba babyeyi basaba ko byibuze muri buri kagari hakubakwa ishuri ry’incuke kugira ngo abana bige neza badakoze ingendo zibavuna.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru