Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke baratungana agatoki ko harimo abafata ifu ya Shisha Kibondo igenewe abana ngo batagwa mu mirire mibi bakajya kuyigurisha.
Ubwo umunyamakuru yageraga muri uyu murenge ndetse bavuga ko hari amayeri asigaye akoreshwa n’ababyeyi bamwe yo gufata ifu ya Shisha Kibondo bakayigurisha aho kuyigaburira abana babo.
Umwe mu bamennye iryo banga, witwa Beatrice Mukanyandwi yagize ati: "Ababyeyi bamara gufata Shisha Kibondo bakayigurisha, bamuha nk’igihumbi akajya kuguramo ibijumba bityo wa mwana agakomeza kugwingira, abenshi ntabwo ifu bayigeza mu rugo. Bafata isashi yari irimo iyo fu bamaze kugurisha bakazayisubizayo bagaragaza ko bayikoresheje."
Undi muturage witwa Kankundiye yagiriye inama abatanga iyo fu, yagize ati: "Abajyanama b’ubuzima bagomba kuba maso kuko bikomeje gutya bwaki ntishobora gucika."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga Uwimana Eugene avuga ko iki kibazo nawe acyumva gutyo.
Asobanura ko ntawe barafata arimo kugurisha Shisha Kibondo, gusa akizeza bashyizeho ingamba zikomeye bifashishije abitwa Parent na Maraine.
Yagize ati: "Icyo kibazo natwe tucyumva gutyo ariko ntawe turabasha gufata arimo kugurisha ifu, kandi twafashe ingamba zikomeye zo kurwanya igwingira mu bana, aho hari uburyo twise Parents na Maraine; buri wese agenda areberera mugenzi we, ndumva abaturage bakwiye kujya bayigeza ku bana kuko aribo yagenewe."
Ubushakashatsi bw’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku mibibereho y’Abanyarwanda (RDHS) bwo mu mwaka wa 2020, bwerekanye ko intara y’Amajyaruguru ifite ubuhinzi buhagaze neza ariko ikaba ifite abana benshi bagwingiye bari kugera kuri 41%, bavuye kuri 39% mu mwaka wa 2015.
Mu karere ka Gakenke abana bagwingiye bavuye kuri 46% bagera kuri 39%, Musanze ari nayo iza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye kuko bari 54.4% bavuye kuri 37%muri 2015.
Burera bavuye kuri 42.9% bagera kuri 41.6%, Gicumbi bavuye kuri 36.6% bagera kuri 42.2% mu gihe Rulindo bavuye kuri 33.8 % bagera kuri 29.7%.
Ni kenshi abayobozi batandukanye bakomeje gushyira ingufu mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira muri iyi ntara y’Amajyaruguru, aho buri wese mu bayobozi b’inzego zibanze yahawe umukoro wo kurandura burundu igwingira mu bana bato.
Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gushakira abana ifu yunganira imirire ya Shisha Kibondo, ikungahaye ku myungu ngugu, itangirwa ubuntu ku miryango yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ifite abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite mu rwego rwo gukomeza kurwanya igwingira.



















