Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Hari umuturage wanduye Covid-19 yarazi ko ifata abazungu bigatuma akerensa ingamba zo kwirinda

Wednesday 22 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Jean claude Ndayambaje

Maniragaba Samuel wo mu karere ka Gakenke , mu murenge wa Rusasa , Akagari ka Gataba, avuga ko yanduye COVID-19 mbere yari azi ko ifata abazungu gusa n’abanyamujyi bafite uko babayeho mu buzima bwiza.

Mu buhamya bukomeye Maniragaba yahaye mamaurwagasabo, yavuze ko mbere coronavirusi yumvaga ko ifata abazungu gusa umwirabura itamuhangara kugeza ubwo ayirwaye mu buryo atazi kuko n’ingamba zo kwirinda yazikerensaga.

Yagize ati "Mu byukuri twumvaga Covid-19, tukayumvaga gutyo ko ari iyabazungu cyangwa abantu bakomeye. Ariko sinzi uko byaje, byatangiye numva ndimo gukorora, kumira ibyo kurya bikanga, nshika intege cyane ko mbere bavugaga ko nta muti cyangwa urukingo."

Yakomeje kubabara gutyo ageraho ava ku kejo ajya kwa muganga birangira bamupimyemo coronavirusi atangira gusabwa kwitwararika kugira ngo atanduza abandi.

Akomeza agira ati "Bamaze kumbwira ko mfite icyorezo cya Covid-19 bahita bantegeka kuguma mu nzu sinjye negerana n’abantu; ubwo nkomeza kuba mu kato. Hanyuma baje kongera kunsuzuma kuko muri karitsiye mbamo twageraga muri batandatu, njye nakomeje kurwara ndaremba hafi yo kujyanwa kwa muganga, gusa abajyanama b’ubuzima bakajya baza kundeba bimfutse ku buryo nabo babaga birinze ngo nabanduza ."

Akomeza agira ati "Nyuma y’ibyumweru bitatu bagarutse kunsuzuma mu rugo bambwira ko Covid-19 igenda igabanuka gusa bampa amabwiriza yo kudasohoka mu nzu, nubwo njye numvaga natangiye kugarura imbaraga, mu byukuri nari nkumbuye kugera ku muhanda. Ubwo ku nshuro ya gatatu bagarutse kunsuzuma basanga narakize."

Kuri we ngo gukira byatumye ahita ahindura imyumvire yari afite ku bantu bakize covid-19.

Ati "Ikindi nari mfite ya myumvire ko uwanduye Covid-19 itongera kumuhangara, gusa abaganga bambwiye ko ngomba gukomeza kwirinda bikomeye kuko ishobora kongera kwinjira mu mubiri, mpera ko mfata ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Maniragaba Samuel agira inama abagifite imyumvire ko Covid-19 itaziye abazungu ahubwo buri wese ko yayandura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru