Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Gakenke: Ikibazo cy’imyumvire ku basigaye mu manegeka gishobora guteza akaga

Wednesday 14 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Hari abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe mu karere ka Gakenke bagitsimbaraye kuri Gakondo yabo, bagumye mu manegeka ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki yo gutuza Abanyarwanda mu midugudu aho bigasha kugezwaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye kandi bikihuta kugera kuri bose. Ni igisubizo kandi ku kwirinda guhitanwa n’ibiza mu bihe by’imvura nyinshi.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu mirenge ya Nemba na Gakenke yasanze hari abaturage bagituye mu manegeka, aho bamwe bavuga ko amikoro make ariyo atuma batimuka ngo basange abandi mu midugudu. Hari n’abandi bagifite imyumvire yo kwanga gusiga gakondo yabo.

Umwe muri ba baturage, Nyirakaragwengera Esperance yagize ati: "Njye sinshobora kuva hano, aka gasambu niko mfite nta bundi butaka mfite, keretse leta itwubakiye nibwo twakwimuka tukava aha hantu."

Undi mukecuru twaganiye yagize ati" Erega hano ntacyo hadutwaye, sinari gushobora kujya iriya hejuru ngo nsige itongo ryanjye. Ni hano mpinga akajumba kugira ngo mbeho; najya iriya nkarya iki se."

Nubwo aba baturage bavuga gutya haribazwa igihe nk’iyi misozi batuye munsi yatenguka uburyo byagenda cyane ko akarere ka Gakenke mu bihe by’imvura inkangu zikunze guhatana ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney , yabwiye umunyamakuru ko aza kumuvugisha, gusa kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru ntacyo yari yatangaza.

Ikigo cy’’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko muri aya mezi imvura izaba nyinshi by’umwihariko mu ntara y’Amajyaruguru.

Muri 2020 abantu 6 bari batuye mu manegeka mu Murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke, bahitanwe n’imvura idasanzwe, nanone kandi muri Gicurasi 2016 imvura yahitanye abantu 36 mu ijoro rimwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru