Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abakorera ubucuruzi mu isoko rya Biziba riherereye mu karere ka Gakenke barataka igihombo batewe n’iyimurwa ry’iryo soko, bavuga ko byabagizeho ingaruka nyinshi bakaba basaba inzego bireba kubafasha isoko rigasubira aho ryahoze.
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Biziba ryimuriwe rijyanwa mu isatere ya Gatonde, mu mpera z’umwaka washize wa 2021, ubu umiryango yarafunzwe hatangiye kumeramo ibyatsi, babwiye umunyamakuru ko iyimurwa ry’isoko ryatumye bahura n’ingaruka aho uwaryaga ariho akuye ubushobozi imibereho isigaye igoye, kwishyura amashuri y’abana babo ubu ari ingorabahizi.
Kamuzinzi Theodomire ni umucuruzi wakoreraga muri iryo soko yagize ati "Twarihahiragamo tukabona abakiriya, isoko baryimura ntitwigeze tumenya ngo bigenze bite none birangiye isoko rimezemo ibyansi n’amazu yatangiye guhirima; abana ku mashuri batangiye kubirukana."
Mukamana Stephanie nawe yagize ati "Isoko ryimuriwe mu isanteri ya Gatonde ariko iyo urebye ubona ritahakwiriye, ni ahantu mu mfuruka, iyo imvura iguye turanyagirwa n’ibicuruzwa bikanyagirwa, ikindi kandi isoko saa tatu riba ritashye, impamvu ritaha kare ni uko nta mazu ahari.
Icyo aba bacuruzi bahurizaho ni uko isoko ryasubizwa aho ryari riri.
Nsabimana Eduard yagize ati "Rigarutse aho ryahoze twatera imbere, iterambere ryacu ryazamuka tukongera tukabona uko twishyurira abana bacu amashuri ".
Nyiranzayino Madarina nawe yagize ati "Twebwe turifuza ko isoko ryacu ryagaruka hano cyangwa se byakwanga isoko bakarigabanyamo kabiri, igihande kimwe kikajya mu isoko rishyashya abandi bakaguma hano."
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke butangaza ko mu gihe hataraboneka aho isoko ryimurirwa habereye abaturage kandi hafite umutekano isoko rizakomeza kuba aho ryimuriwe.
Umuyobozi w’akarere, Nizeyimana Jean Marie Vianney yagize ati "Ikibazo cy’umuhanda usa naho uri mu isoko aho ryaberaga hagasigara agace gato tubona mu buryo bwo kwirinda icyorezo ako gasoko abaturage batakaremeramo ngo bishoboke dufata icyemezo cyo kuryimura ariko kandi aho ryimukiye bigaragara ko ari kure cyane, byasaba ko twongera gusubirayo tukareba ese hari ahandi ryakimurirwa hafi; rishobora kugarurwa hariya ariko ntabwo ryasubira aho ryahoze, hashakwa ahandi hafi aho.
Ariko mu gihe bitarakorwa rizaba rikorera hariya kuko niyo haba habi ntitwakwemera ko isoko riremera mu muhanda, kuko haramutse habaye impanuka bwaba ari uburangare bw’abayobozi."
Isoko rya Biziba rirema kuwa Kane no ku cyumweru , rigahuza abaturage bo mu mirenge ya Janja, Busengo, Muzo, Mugunga na Rusasa.



















