Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Minisitiri Gatabazi yanenze abayobozi b’inzego zibanze bategera abaturage

Saturday 19 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney akomeje kugirira mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gakenke yanenze imitangire mibi ya serivisi aho yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze kuva mu biro bakegera abaturage kuko aribo bakorera.

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022 ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiro bishya by’Akarere ka Gakenke, byuzuye bitwaye akayabo ya Miliyari imwe n’igice ndetse akaba yabasabye kuzakoresha iyi nyubako neza batangiramo serivisi nziza.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye uyu muhango, batangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bagiye gukora ibyo Minisitiri yabasabye badategereje ko abaturage babasanga ahubwo bagiye kumanuka bakabasanga mu ngo zabo.

NKuriyingoma Jean de Dieu, ni umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Janja, yagize ati "Nibyo Minisitiri yatunenze kandi tugiye kwihwitura twegere abaturage dutange serivisi nziza, turizeza abaturage ko tugomba kubakorera neza. Ni byiza ko duteza igihugu cyacu imbere dukora ibikorwa byiza."

Uwamahoro Valancina ni Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Kagari ka Mutanda yagize ati "Impanuro minisitiri aduhaye tugiye kuzishyira mu bikorwa kandi nkuko yabidusabye tugiye gusura abaturage iwabo, tubasange aho batuye bitabasabye ko baza gusiragira mu buyobozi ahubwo ibibazo tuzajya tubikemurira iwabo."

Mu mpanuro Minisitiri Gatabazi yikijeho cyane ni uko buri muyobozi afite inshingano zo guha umuturage servisi nziza.

Muri uru ruzinduko kandi minisitiri yakomoje Ku bijyanye n’ibiyobyabwengebwenge ndetse asaba abayobozi kubirwanya bivuye inyuma kubera ko Gakenke ishobora kuba indiri yabyo.

Hon.Gatabazi yagize ati "Ni uruzinduko turimo gukorera hano mu karere ka Gakenke dusura inzego zatowe kugira ngo tubaganirize ndetse hari ibikorwa byiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari yaremereye abaturage twasuye birimo niyi nyubako y’ibiro by’Akarere, ndetse twasabye abayobozi kudasiragiza abaturage ahubwo bakabasanga aho batuye bakava mu biro, nibyo bigaragaza umuyobozi ukwiye ukorera abaturage."

Ikindi minisitiri yavuzeho cyane ni ikijyanye no guca imiringoti barwanya isuri cyane ko muri Gakenke hakunze kugenda hibasirwa n’ibiza by’imvura, yavuze kandi ko bazajya bahereza amanota umuyobozi warwanyije isuri aho ayoboye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru