Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Gakenke , mu murenge wa Mugunga , akagari ka Rutendeli hari bamwe mu bangavu babyariye iwabo bibaviramo kwishora mu mwuga w’uburaya , none umwe agize abana 8 yagiye akura ku kiro nkuko yabidutangarije ubwo twabasangaga aho bategereza abakiriye bahataziye (Agasima).
Mukaneza Denyse niyo mazina twamuhaye mu rwego rw’umutekano we yaduhaye ubuhamya bw’uburyo yinjiye muri uyu mwuga w’uburaya avuga ko ya yabyaye umwana w’imfura afite imyaka 13 ubwo yaramaze guhohoterwa n’umuntu waje aramusambanya amutera inda none kuri ubu agize abana 8, kandi buri wese afite se .
Yagize ati"Ninjiye muri uyu mwuga w’uburaya ubwo narimfite imyaka hagati ya 12-13 nibwo natangiye uyu mukino, ntagira kubyara kandi buri mwana wese afite se."
Uyu mubyeyi kuri ubu ugeze mu kigero cy’imyaka hagati ya 23-25 akomeza avuga ko akimara kubyara umwana wa mbere yahise atangura akazi , Kandi bose yagiye ababyarira iwabo Kandi impamvu yagumye muri uyu mwuga aba agira ngo ashakire abo bana ikibatunga.
Yagize ati" None urabona Nava muri uyu mwuga abana nabyaye bagatungwa niki ? leta igize uko itugenza ikadushakira icyo gukora natwe twareka uyu mwuga , nkubu naje gushaka ayo kugura ibirayi abana nabasize mu rugo hejuru mu musozi , Kandi Ku munsi nshobora kwakira abagabo nka batatu Ku munsi , ngatahana hagati y’ibihumbi 3000 na 5000, nanjye sinari niyanze ubu gutya byagenze."
Si uyu gusa twasanze aha Ku gasima Kuko yarikumwe na bagenzi be nabo bafite abana bagiye bakura muri uyu mwuga w’uburaya ariko bose bahuriza ko babonye icyo bakora basezera uyu aka kazi.
Nawe tumuhaye izina rya Akimana avuga ko we yinjiye muri aka kazi kajyanye n’uburaya afite imyaka 18 ubwo bamuteye inda akomeza umukino kugira ngo umwana abone icyo kurya , hanyuma aba abyaye undi mwana wa kabiri none yakomeje uburaya kugira ngo akomeze abone igitunga abo bana yashuguritse.
Yagize ati" Nagiye muri aka kazi nyuma yaho natewe inda n’umugabo hanyuma tubana igihe gito abonye maze gucupira aranyanga , ubwo nanjye nkomeza kujya muri ubu buzima bwo gukora uburaya kugira ubuzima bukomeze.
Akimana akomeza avuga ko leta ibafashije ikabarebera icyo bakora cyabateza imbere bazibukira aka kazi ko gukora uburaya , Kandi yaduhishuriye ko bahuriramo n’ingorane zikomeye Kuko hari igihe basambana n’umukiriye ntabishyure bakarwana mpaka bakomeretse.
Ni iyihe mpamva ituma abangavu bishora mu buraya ari benshi muri Gakenke bafite imyaka mike ?
Mu buhamya twahawe n’abangavu bamaze kuba intararibonye muri uyu mwuga bavuze ko babuze ubugira inama zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyane ko ababyeyi babo bagiye guhinga , na none kandi nabo ubwabo baba baragiye bishyingira bagira amahirwe umugabo bakarambana .
Aba bangavu bakomeza basaba imiryango itandukanye ko bajya bagera mu duce tw’ibyaro cyane Kuko usanga hari ukudasobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere ndetse bivuramo bamwe kwishyingira ari bato , nkurugero hari ugenda Ku musore afite imyaka 15,16,17 yagerayo urugo rwamunanira akagira mu buraya.
Twifuje kubabaza niba bashobora kuba barahuye nibyago byo kwandura agakoko gatera Sida maze umwe mu mvugo ituje ati" mu cyaro nta sida ihaba!!! undi ati "ubwo se twahora tubona amafaranga yo kugura udukingirizo?
Mukaneza wabyaye abana 8 yagize ati" iyo mba narakoresheje agakingirizo simba narabyaye aba bana bose biragoye kwibuka gukoresha agakingirizo inaha mu cyaro Kandi umuntu aba yishakira amafaranga."
Ni iki ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri iki kibazo cy’aba bangavu ?
Nizeyimana Jean Marie Vianney ni umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yabwiye ikinyamakuru mamaurwagasabo ko bagiye kuvugana n’umurenge wa Mugunga bakareba uburyo aba bangavu babashyira hamwe bakigishwa , bamara kubigisha bakabashakira uburyo bashyirwa mu makoperative abateza imbere.
Nizeyimana Jean Marie Vianney yagize ati" Ntabwo twahita dufata amafaranga ngo tuyabahereze , ahubwo tuzareba uburyo tubahuriza hamwe tubigishe , tubaganirize , turebe uburyo bafashwa gushyirwa mu makoperative bakiga utuntu twudushinga twabateza imbere Ku buryo bareka uyu mwuga."
Ni mu gihe imiryango itandukanye mu Rwanda ikomeje urugamba rwo kurwanya burundu imirimo mibi ikorwa n’abangavu , harimo bijyanye no kwishora mu buraya ndetse n’ibindi bikorwa bibi bigayitse mu rwego rwo gutezimbere umwana n’umugore.















