Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke-Rusasa: Hari abaturage bamaze amezi arenga abiri bavoma ibiroha

Friday 7 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Rusasa barasaba Leta kubaha amazi meza kuko bamaze igihe kirenga amezi abiri bavoma amazi yo mu bizenga, bavuga ko bibaviramo no kurwara indwara zituruka ku mazi mabi.

Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge mu kagari ka Murambi mu mudugudu wa Buharabuye agasanga bamwe barimo kuvoma mu mu migende yo mu kabande abandi bavoma mu bizenga bitemba, ibintu bishobora kubatera indwara nk’imiswi n’izindi ndwara.

Mvukahe Alfred utuye muri uwo mudugudu yavuze ko bamaze igihe kirekire barabuze amazi, bavuga ko leta ibagiriye neza yabaha amazi nabo bakajya mu iterambere.

Yagize ati "Muri uyu murenge wa Rusasa, muri iyi sentere yose twabuze amazi, tuvoma ibizi bibi byo muri ruhurura kandi Leta itugiriye neza yaduha amazi rwose natwe tukajya mu iterambere nk’abandi."

Si uyu muturage gusa wemeye ko tuganira kuko hari n’undi mubyeyi Irankunkunda Odette, twasanze yaje kumesera muri ruhurura atubwira ko amaze igihe arwaje abana be inzoka kuko amazi bakoresha ari mabi cyane.

Yunze mu rya mugenzi we ati , "Nyakubahwa Paul Kagame muzamutubwirire aduhe amazi meza."

Yagize ati" Abana bacu iyo bakoreshe ibi bizi barwara inzoka kandi tumaze igihe twarategereje twarahebye; umubyeyi wacu rero dukunda muzamutubwirire azaduhe amazi meza natwe tugire iterambere nk’abandi."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi wako, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko batari bazi iki kibazo, ko ahubwo bagiye kugikurikurana, ni mu gihe Gitifu w’umurenge wa Rusasa we avuga ko we iki kibazo akizi.

NIZEYIMANA jean Marie Vianney yagize ati" Murakoze kutumenyesha iki kibazo, njye nibwo bwa mbere ncyumvise, ubu ngiye kugikurikurana menye impamvu."

Kuri telefone y’umunyamakuru wa mamaurwagasabo twavugishije Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusasa , Niyomwungeri Robert avuga ko iki kibazo kizwi , kandi kigomba gukemuka vuba.

Gitifu yagize ati "Iki kibazo kirazwi, hari ikipe (team) twavuganaga yajyaga iza kuyadutekinikira, mbere ntanamake (amazi) twagiraga ntakubeshye, ubu rero ubona ko byibuze mu dusantere twinshi agenda ahagera. Bahereye hafi y’ibiro by’umurenge, hazakurikuraho akagari ka Murambi na Rumbi bituranye nitwo tugari turi bukurikireho."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kubura amazi mu bitembo byatewe n’imvura yari imaze iminsi igwa bituma imiyoboro imwe yangirika.

Ati "Gusa abaturage turabizezeza ko vuba bagomba kubona amazi meza."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru