Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Umugore arakekwaho gutema urutoki rw’umuturanyi nyuma yo kumuhigira ko azamutema

Thursday 6 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Rusasa Akagali ka Murambi , umudugudu wa Buharabuye umugore witwa Uwamariya Florance arakekwaho kujya mu rutoki rw’umuturanyi we witwa Karamuka Jean Baptiste insina zose akazimarira hasi bigakura imitima abaturage.

Aya makimbirane ahanini bivugwa ko ashingiye ku kuba uyu mugore afite ubworozi bw’inkoko zajyaga gutora zikaraha igitaka ku nsina z’uwo batikanyije imirima, Karamuka, bikamubangamira ahagora amwiyama no mu buyobozi, nkuko bamwe mu baturage twasanze muri uyu murenge babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo.

Nyiraneza Alice yagize ati "Muri aka gace ka Rusasa dutuyemo aba bantu bari bafitanye amakimbirane ntawe utabizi, kuko Uwamariya yari afite inkoko hanyuma Karamuka akajya amwiyama ko zimurahira urutoki."

Abaturanyi bakomeza basobanura imbarutso yo gutema insina z’uwamwiyamaga.

Bagira bati "Uyu mugore aherutse kubura inkoko akeka ko ubwo ari uriya mugabo wayitwaye niko kumubwira ko azamukorera ubugome burenze; ubwo rero yagiye mu nsina ze azishyira hasi nkuko mubibona harimo n’izihetse ibitoki, byose yabitemaguye."

Karamuka Jean Baptiste watemewe insina zari zifite n’ibitoki avuga ko Uwamariya bari basanzwe bafitanye amakimbirane kuko avuga ko hari n’ubundi yigeze kumubwira azamwica.

Yagize ati "Nari nsanzwe mfitanye n’uyu mugore amakimbirane kuko nazaga muri iyi sambu yanjye gukorera urutoki nasanga inkoko ze zanyoneye, namwiyama akambwira ko azantemeramo."

Akomeza asaba ko ubutabera bwazamufasha akarenganurwa kuko yamuhigiye kenshi kandi avuga ko yiteguye kuburana nawe.

Yagize ati " Yabuze njye none yatemye urutoki rwanjye, kuko nigeze kumubwira ngo inkoko azizirike maze arambwira ngo ahubwo ninjye azazirika."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Rusasa buvuga kuri iki kibazo maze Umunyamabanga nshingwabikorwa, Niyomwungeri Robert, kuri telefone ngendanwa y’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo aduhamiriza ibyaya makuru ko aba baturage bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Niyomwungeri, yagize ati "Icyabaye ni uko nimugoroba baraye batonganye, ubwo rero ni we wahise ukekwa ko ari we watemye ziriya nsina kuko twebwe ntabwo twahita tumuhamya icyaha, gusa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rugiye gukora akazi karwo."

Akomeza agira inama abaturage ko bakwirinda amakimbirane yo mu miryango.

Ati "Cyane ko abayobozi bacu bakuru bahora badusaba ko twigisha abaturage kugira indangagaciro zigomba kuranga Umunyarwanda kuruta uko umuturage ajya kwihorera kuri mugenzi we bikavamo ibindi bindi."

Ubwo twageraga aho iyi nkuru yabereye uregwa yari yajyanywe kuri sitation ya police ya Rugera mu karere ka Nyabihu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru