Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Gasabo: Urubyiruko rwibumbiye hamwe rwihangira umurimo ubuyobozi bw’umurenge bubasubiza ku isuka

Tuesday 19 July 2022
    Yasomwe na

hari urubyiruko rwo mu murenge wa Gisozi rutagiraga imirimo rwibumbiye hamwe muri Koperative Ubumwe New Life rukora umwuga w’ubukanishi none ubu rurimo gutabaza inzego zishinzwe kurenganura amakoperative nyuma yaho ubuyobozi busenye inzu bwakoreragamo bakabura aho berekeza ibintu byabo.

Ni abasore barenga gato 30 bishyize hamwe muri iyo koperative nubwo itarahabwa ubuzimagatozi, bashaka aho bakorera ubukanishi na nyiri ubutaka aza kubaha ikibanza bakoreramo bagatangira gushyiramo ibikorwa by’igaragaje gusa batunguwe nuko ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwazindutse buje kubasubiza hasi, bugamije gusenya inyubako bakoreramo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022, bakabifata nk’akarengane.

Uyu ni umwe muri bo akaba n’ubahagarariye, yagize ati “Hari amasezerano dufitanye na nyiri hano arimo ingingo y’imyaka ibiri ariko tukishyura buri amezi atandatu uko twishyuye. Ubu twari tumaze amezi abiri, icyangombwa barakiduhaye ariko turi gushakisha ibindi bay burundu, no ku murenge twagiyeyo tubereka inzira tugomba gucamo kugira ngo dushake icyo cyangombwa. Nubu tuvugana nibyo twarimo n’umunyamategeko wacu, bano baje bahita batangira kudusenyera.

Niba turi urubyiruko turimo gukoraka kandi leta idushishikariza gukorera hamwe, atari umuntu njyewe njyenyine ku giti cyanjye dukosheje iki? Icyo dusaba ni uguhabwa umutekano wacu n’ibintu by’abantu dufitemo hano tukazahava igihe bibaye ngombwa kandi na nyiri ubutaka akadusubiza amafaranga y’amezi turimo tutarakoresha niba ahashaka.”

Undi w’umugore nawe ni umwe muri uru rubyiruko, yagize ati “Ingaruka ni nyinshi kubera ko turimo turahomba kandi ni ibintu bidutunguye kuko ntitwigeze twitegura, harimo ibintu byinshi byakangirika kandi bisaba amafaranga menshi.”

Uru rubyiruko ruvuga ko batunguwe n’iki cyemezo cy’umurenge kuko nta kintu na kimwe biegze bamenyeshwa ngo babe bakemura ikibazo cyabagihari cyangwa bashake aho berekeza ibikorwa byabo.

Ikibatangaza ni ukuntu bagerajege kubwira ushinzwe umutekano mu mudugudu ibirimo kubabaho abasubiza ko batamusakuriza ahubwo ababwira ko barimo gutera akajagari mu mudugudu bari gukoreramo.

Uru rubyiruko ruvuga ko rujya gukorera aho hantu rwahawe ibyangombwa by’ubutaka byabo na nyiri ikinbanza ababwira ko hemewe kuhakorera imirimo nkiyo, bemeranya ko azanabafasha gushaka ibyangombwa bya burundu.

Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, mu kiganiro na BTN dukesha iyi nkuru yakakanye avuga ko ibyakorewe aho ubuyobozi butabizi ngo kuko bagerageje kubabuza kuhakorera bakabirengaho.

Yagize ati “Ari igaraje nta byangombwa rifite, ari abo bahakorera ntabwo twigeze tubona ibyo byangombwa byabo bya koperative, ahubwo twari twababwiye ko bagana urwego rutanga ibyangombwa byo kubaka mu Mujyi wa Kigali bakabaha ibyangombwa byo kubaka ndetse no gukora igaraje. Ibya koperative byo tubyumvise uyu munsi, ntabwo twari tuzi ko ari koperative.

Yakomeje avuga ko ibaye ari na koperative ishaka kubona ibyangombwa bakegera umukozi w’umurenge ubishinzwe akabibafashamo bagakora mu buryo bwemewe n’amategeko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru