Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Gatabazi yakebuye urubyiruko rufite akaboko karubuza kuba abayobozi

Tuesday 6 September 2022
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye urubyiruko ingeso y’ubujura, bikaba kimwe mu bituma batakarizwa icyizere cyo kwinjira mu buyobozi bwa Leta.

Yabivuze mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nzeri 2022, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu y’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali ari kubera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko 351 rwaturutse mu mirenge yose igize uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali. Agamije kandi kurwigisha uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Gatabazi yabwiye urubyiruko ko uko amahirwe aboneka hari bamwe bagenda bayahabwa bakanashyirwa mu nshingano, asaba abataragerwaho kutumva ko igihugu cyabanze ahubwo ko ari amahirwe yabo atari yaboneka.

Yabasabye kandi gukomeza gukora cyane bakongera imbaraga mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kandi hakanabonekamo abahanga udushya bifashishije amahirwe mato abandi bakerensa.

Ati “Ushobora gutangirira ku mafaranga make nk’ibihumbi 200Frw ukabikuriza abantu wifashishije Mobile money, ukazamuka ukarinda ugera ku mushinga munini, ushobora gutangira udoda ukiha intego ugakora cyane ukayigeraho, mwirinda kuvuga ngo biriya nanjye narabitekereje.”

Minisitiri Gatabazi yasabye uru rubyiurko kuba abanyakuri, bakirinda kuba abanyamanyanga kuko bibicira ejo hazaza heza bikanatuma buri muntu wese atabizera akaba yanabaha inshingano kuko aba atizeye ko bazikora neza.

Ati “Mwirinde kuba abanyamanyanga, abanyamitwe babeshya abantu, abantu nk’abo twarabagize, ukamuha ibishyimbo ngo ashyire umurwayi muri Covid-19, umuceri, ibishyimbo na kawunga aho kubigezayo, umuceri akawugurisha, ntabwo ushobora gukora gutyo ngo uzashobore kugira aho ugera.”

Minisitiri Gatabazi yasabye uru rubyiruko kurangwa no gukunda igihugu no gukora cyane, kuba abanyakuri mu byo bakora byose ndetse bakanagira imyitwarire myiza kuko ariyo ihatse byose.

Biteganyijwe ko muri iyi minsi itanu uru rubyiruko ruzaganirizwa n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, abaminisitiri n’inararibonye hagamijwe guhindura imyumvire yarwo no kurwereka amahirwe ahari rushobora gukoresha neza rukiteza imbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru