Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gen. Kainerugaba yaje gusura Perezida Kagame

Saturday 22 January 2022
    Yasomwe na

Amakuru yashyize aba impamo, Umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akaba n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho byitezwe ko aza kuganira na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Byakomeje kuvugwa ko amushyikiriza ubutumwa bwa se Museveni. Ni ubutumwa benshi badashidikanya ko bujyanye no kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi utakimeze neza kuva mu myaka 3 ishize.

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, aho byavugwaga ko se, Museveni, ateganya kumwohereza i Kigali mu biganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ambasade ya Uganda i Kigali yatangaje Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugabo w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwihariye rugamije guhura na Perezida Kagame.

Ubwo yageraga i Kigali, yakiriwe Charge d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime hamwe n’abandi bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda. Barimo Brigadier General Willy Rwagasana uri mu bashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru