Nyuma y’iminsi itariki myinshi atangaje ko aza kongera kugaruka mu Rwanda, igihugu afata nk’icye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Kainerugaba Muhoozi yagarutse mu Rwanda.
Ni uruzinduko yagiriye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yariki ya 20 Werurwe 2025.
Ku kibuga cy’indege Gen Kainerugaba yakiriwe na mugenzi we w’ingabo z’u Rwanda, Gen Muganga Mubarak n’abandi bari mu rwego rw’ingabo.
Muri Gashyantare 2025 nibwo Gen Muhoozi, yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda.
Yagize ati “Nzajya nsura igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”
Yakomeje avuga ko "Namenyeshaga abantu bacu bo mu Rwanda ku vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma yaho, CDF w’u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. Uganda n’u Rwanda ni umwe! Iteka."
Mu bigenza Gen Kainerugaba mu Rwanda harimo kuganira n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi ndetse n’umutekano wo mu karere.
Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024. Icyo gihe yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.




















